TANZANIA: Kubera Ibyaha Byinshi Bikorerwa mu Tubyiniro two mu mujyi wa Dar Salaam, Bategetse abavugabutumwa kujya babwirizamo

11,648

John MAKONDE umuyobozi w’umujyi w’umujyi wa Dar Salaam yategetse ko mu tubyiniro dutandukanye two muri uwo mujyi abavugabutumwa bagomba kujya bahabwiriza ijambo ry’Imana.

Umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’Abayobozi b’umujyi wa Dar Salaam muri TANZANIYA yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ni uko ababwiriza butumwa n’abapasitori batandukanye bagomba kuzajya babwiriza mu tubyiniro two muri uwo mujyi mu rwego rwo kugabanya ibyaha bikorerwa muri utwo tubyiniro.

Bwana MAKONDE JOHN yavuze kandi ko uwo mwanzuro atari uwo kujururirirwa. Yakomeje avuga ko ugeze muri tumwe mu tubyiniro two muri uwo mujyi usanga hakorerwamo ibyaha byinshi ku buryo Abatuye uwo mujyi bameze nk’abobagiwe ko Imana ibaho, bityo ko abavugabutumwa babikeneye bagomba kujya bahabwa umwanya wo kubwiriza muri utwo tubyiniro byibuze iminota mirongo itatu kandi ko nta muntu n’umwe nyir’akabyiniro yemerewe kuba yakwangira umuvugabutumwa gukora ako kazi.

Utubyiniro two muri Da Salaam dukorerwamo amabi menshi.

Uwo mwanzuro ugishyirwa hanze ntiwavuzweho rumwe, benshi bavuze ko bitazashoboka kuko utazahatira abantu kumva ijambo ry’Imana. Bwana Masud NGUYO umwe mu bantu bafite akabyiniro muri Dar Salaam yavuze ko bitazashoboka, kubwe kugira ngo umupasitori aze abwirize mu kabyiniro ke azajya atanga amafranga nkuko ayatanga ku ma radiyo naza Tereviziyo. Umukobwa witwa MWAJUMA we yabwiye EAST AFRICAN TV ko uko ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu.

Bwana JOHN MAKONDE yavuze ko icyo ari icyemezo atari ubusabe kandi ko utazubahiriza ayo mabwirizwa azahanwa harimo no kuba yafungirwa bisinesi ye.

Comments are closed.