Tanzania: Ndugai wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yeguye.

7,360
May be an image of 1 person and indoor

Bwana Job Ndungai wari perezida w’inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Tanzaniya amaze kwegura ku mirimo ye.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatangajwe kuri twitter y’Inteko y’iki gihugu, Ndugai yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, kandi bikaba biri mu nyungu z’Igihugu n’iz’ishyaka rya CCM.

Ibi bije nyuma y’aho bigaragaye ko muri kino gihugu hari ibibazo bya politiki nk’uko byakomeje kuvugwa na perezida w’iki gihugu Hassan.

Kugeza ubu nta bundi busesenguzi bw’imbere mu gihugu ku mpamvu yateye uno muyobozi kwegura ku mwanya we, gusa abakurikiranira hafi politiki yo muri icyo gihugu, ngo ni uko Bwana Job yabangamiraga imwe mu mishinga ya perezida Suluhu Hassan bikaba bivugwa rero ko yari ananijwe cyangwa se akaba yegujwe ku gahato nubwo we ubwe yivugiye ko yeguye ku bushake kandi ku mpamvu ze bwite.

Image

Comments are closed.