Tanzania: Yimwe amahirwe yo kuba Padiri ahitamo kwiyahura akoresheje umugozi

1,186

Umusore wariho wigira kuzaba umupadiri yahisemo kwiyambura ubuzima akoresheje umugozi nyuma y’uko abamukuriye bamwimye amahirwe yo gukomeza ikindi cyiciro cyamugiraga umupadiri byuzuye.

Umusore witwa Masasawe Rogassion wo umujyi wa Dar Es Salam mu gihugu cya Tanzaniya yaraye yiyambuye ubuzima akoresheje umugozi, bikavugwa ko yahisemo kwiyahura nyuma y’aho yangiwe gukomeza icyiciro gikurikiyeho cyamugiraga umupadiri bya nyabyo.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu museminari yemejwe na Alamachius Mchunguzi uyobora agace ka Tanga kabarizwagamo kominote yitwa Holy Ghost Congregation ari naho uyu musore yabarizwaga, uyu muyobozi avuga ko yatabajwe n’abo babanaga muri kominote nyuma y’aho bamusanze mu cyumba cye yimanitse ku mugozi wari ufasheku gisenge cy’icyumba cye, yagize ati:”Nahurujwe n’abayobozi bambwira ko bagize ibyago bapfusha umwe mu basore barimo bigira ubupadiri, mpageze nasanze umusore areremba hejuru ku mugozi wari umunitse ku gisenge cya parafo y’icyumba, amakuru y’ibanze twakiriye ni uko yari amaze kwakira ibaruwa ivuye ku bayobozi be imumenyesha ko atemerewe gukomeza icyiciro gikurikiye ndetse ko bari bamaze no kumusaba gutaha akava mu mazu y’abanyeshuri

Amakuru akomeza avuga ko nyakwigendera yasize yandikiye ubutumwa bugufi nyina umubyara amubwira ko atabashije kugera ku ntego zo gukorera Imana nk’uko yari yarabyiyemeje, amusaba kutamuririra.

Bamwe mu banyeshuri biganaga, bemeza ko uyu musore ari umwe mu bakoranaga umurava mu masomo ye ariko bikaba byanze ko akomeza.

Ubuyobozi bwa kiliziya ntiburagira icyo butangaza ku nkuru y’uyu musore wiyambuye ubuzima kubera kubura amahirwe yo kuba padiri.

Comments are closed.