Tanzaniya: Perezida yasabye ko umusore warokoye abantu mu ndege iherutse gukora impanuka ahabwa akazi mu gisirikare cy’igihugu.

5,441

Perezida wa Tanzaniya madamu Samia SULUHU yasabye ko umusore uherutse kurokora abantu mu ndege ya Precision Air iherutse gukora impanuka ikagwa mu kiyaga cya Victoria ahabwa akazi mu mutwe w’ingabo z’igihugu zishinzwe ubutabazi bwihuse.

Aya magambo yashimangiwe na minisitiri w’intebe muri icyo gihugu cya Tanzaniya Bwana MAJALIWA KASIM ubwo yari mu muhango wo gushyingura abantu 19 baguye muri iyo mpanuka yabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru mu masaha y’igitondo.

Minisitiri Majaliwa yagize ati:”Perezida wa repubulika yashimishijwe n’ubutwari bw’uriya musore wafashe iya mbere akihutira koga vuba agana aho impanuka yabereye mu kiyaga, iyo atagira icyo akora akagira ubwoba nk’abandi bari aho hafi, ubu twari kuba dufite indi mibare y’abitabye Imana atari iyi turi kuvugira hano, ku bw’iyo mpamvu, perezida yasabye ko uwo musore ahabwa amahugurwa akakaye akinjizwa mu mutwe udasanzwe w’abasirikare bashinzwe ubutabazi bwihuse”

Biravugwa uwo musore akibona impanuka ibaye, yihutiye koga agana aho bibereye, akingura umuryango ku buryo ababishoboye bagiye basohokamo amazi atarageramo imbere hose, uwo musore ubwe yashooye kurohora abantu batari bake, ariko kuko yari wenyine ntiyaba ntiyari kurokora bose.

Umuyobozi w’intara ya Kagere Albert Chalamila nawe yageneye igihembo cya miliyoni y’amashilingi uwo musore ashima ubutwari bwe.

Twibutse ko iyo ndege yari irimo abantu 43, muri bo abagera kuri 19 bose baritabye Imana mu gihe 24 aribo barokotse iyo mpanuka.

Comments are closed.