U Rwanda ruravuga ko indege ya gisirikare ya DRC yavogereye ikirere cyarwo

6,522
Kwibuka30

Binyujijwe ku muvugizi wayo, Leta y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 ivuye muri DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu z’amanywa kuri uyu wa mbere. 

Iri tangazo rivuga ko iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu burengerazubabw’u Rwanda mbere y’uko isubirayo, kandi ko “nta gikorwa cya gisirikare cyakozwe” kuri iyo ndege.

Kugeza ubu nta makuru ava muri DR Congo yemeza cyangwa ahakana iby’aya makuru

Uruhande rwa DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa n’u Rwanda, gusa ku ruhande w’u Rwanda nk’uko bivugwa muri iryo tangazo, abayobozi baravuga ko batashimishijwe na gato n’icyo gikorwa bise icy’ubushotoranyi.

Kwibuka30

Ibi bibaye nyuma y’aho kuri iki cyumweru ku kibuga cy’indege cya Goma hagaragaye indege nyinshi z’intambara bivugwa ari iziteguye kujya guhangana no gutsimbura umutwe wa M23.

Indege ya Sukhoi Su-25 ni indege z’intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zakikorwa n’uruganda rw’Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.

Ivogerwa ry’ikirere cy’u Rwanda kibaye ikindi kimenyetso kiganisha ku ntambara yeruye hagati y’ibi bihugu by’abaturanyi bimaze iminsi birebana ay’ingwe.

Mu cyumweru gishize ubwo cyatangiraga, nibwo umuvugizi wa perezidansi ya Congo Bwana Muyaya Patrick yavuze ko icyo gihugu kigiye kwitegura kigatera u Rwanda nyuma y’aho u Rwanda rukomeje gushinjwa kuba inyuma y’umutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye tumwe mu duce twa Congo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.