Tanzaniya: Prof Kennedy G. wari uhagarariye Tanzaniya muri LONI yirukanywe kubera ruswa

9,259

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania Samia Suluhu Hassan yirukanye ku mirimo Prof Kennedy G. Gastorn wari Ambasaderi wa Tanzania mu Muryango w’Abibumbye (Loni), nyuma yo kuvugwaho icyaha cya ruswa.

Umwanzuro wo kwirukana iyo ntumwa ya Tanzania mu Muryango w’Abibumbye watangajwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nyuma y’amezi atari make Perezida Samia yirukanye Liberata Mulamula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ashinjwa kwibonekeza ubwo yari mu itsinda ryitabiriye Inteko Rusange ya Loni y’umwaka ushize, riyobowe na Visi Perezida Philip Mpango.

Uyu mwanzuro watumye Perezida Samia akora impinzuka muri Guverinoma ayoboye, bamwe bakaba babibona nko gutegura ikibuga mu gihe yitegura kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2025.

Bityo Hussein Katanga wari Umunyamabanga Uhoraho muri Perezidansi ni we wagizwe Intumwa ya Tanzania muri Loni ifite icyicaro i New York akaba n’Ambasaderi w’Igihugu cye muri Washington DC. 

Muri Perezidansi, Katanga yasimbuwe na Moses Kusiluka na we wakoraga mu birobya Perezida hanyuma na we umwanya we awusimburwaho na Diwani Athumani wari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Tanzaniagishinzwe Ubutasi n’umutekano (TISS). Said Masoro wari amwungirije ni we wahise aba Umuyobozi wa TISS.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wa Perezida Zuhura Yunus, rishimangira ko iyo myanzuro yahise ihabwa agaciro nyuma yo gutangazwa.

Perezida Hassan yavuze ko gukura ku mwanya uwari ahagarariye Tanzania muri Loni byashingiye ku mbogamizi zagaragajwe mu Nteko Ishinga Amategeko mu mwaka ushize aho yashinjwe n’Ambasade za Tanzania mu mahanga gukoresha ububasha abafite mu nyungu ze bwite.

Nubwo atigeze atangaza byinshi ku byo uwo mudipolomate aregwa, Perezida Samia yashimangiye ko kumwirukana byatangiye urugendo rwo gukubura no gusubiza ku murongo ibigoramye mu biro bya Dipolomasi ya Tanzania mu mahanga.

Comments are closed.