Tanzaniya: “Sinagiriwe umugisha wo kubona urubyaro, ni igeno ry’Imana”Wema SEPETU
Icyamamare mu gukina filimi muri Tanzania, Wema Sepetu, yahishuye ibihe bigoye yanyuzemo ashaka urubyaro, ariko mu myaka myinshi ishize agerageza bikaba byaranze nk’uko abivuga agira ati “ntiwahinyuza Imana”.
Wema Sepetu, uvuga ko ubu afite imyaka 35 y’amauko, yamenyekanye muri filimi zitandukanye aho muri Tanzania, harimo n’izo yakinanaga na nyakwigendera Steven Kanumba. Sepetu avuga ko yahuye na byinshi muri urwo rugendo rwo kugerageza gusama inda ngo abyare umwana we mu buryo bw’amaraso, ariko uburyo bwose agerageje bukanga.
Yasobanuye ko ubu aho bigeze yafashe icyemezo cyo kwakira ko atazigera abona umwana abyaye mu nda ye, nyuma y’iyo myaka yose yo kugerageza ndetse n’ibindi bibazo yagiye ahuriramo nabyo.
Mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo yitwa Sam Misago TV, yavuze ko yatangiye kwiga kubaho afite amahoro yo mu mutima nubwo afite icyo kibazo, ibyo kubura urubyaro akabifata nka kimwe mu bigize igeno ry’Imana ku buzima bwe.
Wema Sepetu yemeza ko nubwo ageze aho yumva atangiye kwakira uko kutabona umwana kandi yaramushakaga mu gihe kinini gishize, ariko urugendo yanyuzemo ashakisha urubyaro, ari inzira ndende kandi yabaga yuzuyemo agahinda n’umubabaro. Yahoranaga inzozi ko igihe runaka bizakunda, ariko izo nzozi ngo zanze kuba impamo, iyo akaba ari yo mpamu yatangiye urugendo gahoro gahoro rwo kwemera ko atakibonye umwana.
Yagize ati “Sinagize umugisha wo kubona umwana, kandi mu by’ukuri aho igihe kigeze ubu, nubwo mwambwira ngo muranyifuriza amahirwe, maze kugeza imyaka 35, singitegereje ko nashobora gusama inda. Urugendo rwo gushaka umwana kuri njye, inyota numvaga mufitiye yageze ahantu numva ko nkwiye guheba nkarekera iyo”.
Yungamo ati “Mu by’ukuri birababaza. Rimwe na rimwe hari ubwo ntekereza nti iyaba byari byarakunze ko mbyara umwana wanjye bwite, nkamuheka mu mugongo, nkamukunda, nkamukorera ibyiza kurusha ibisanzwe umuntu akorera abandi bantu”.
Arakomeza ati “Nagerageje mu gihe kirekire, ariko Imana ibona ko ntabikwiriye. Ntushobora kunyuranya n’ibyo Imana ishaka. Nta kintu kibaho ari impanuka muri iyi si tubamo. Ntushobora kumenya icyatumye Imana itemera kumpa umwana wanjye bwite”.
Abajijwe uko abona icyo kibazo afite niba gishobora kubangamira urushako, Wema yavuze ko uwakwifuza gushakana na we, agomba kumwemera uko ameze, harimo no kwemera icyo kibazo afite kijyanye no kuba adashobora gusama inda ngo abyare abana.
Yagize ati “Umugabo wanjye ni ngongwa, amenya kandi agasobanukirwa ati uyu mugore afite ikibazo. Ntiwavuga ngo ukunda umuntu, hanyuma ngo wange kwemera bimwe mu bigize ubuzima bwe. Njyewe namaze kwemera uko ubuzima bwanjye bumeze. Umugabo yiyemeje kunshaka nk’umugore, ni ngombwa ko anyemera uko meze”.
Wema Sepetu wigeze no kuba Miss Tanzania, yabayeho ubuzima butuma ari umuntu uba azwi cyane kandi akurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga, aho bizwi ko yakundanye n’abantu bakomeye batandukanye aho muri Tanzania, harimo n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki Diamond Platnumz, nyuma bakaza gutandukana mu 2014, ubwo Diamond yari atangiye gukundana na Zari Hassan.
Wema ngo yavuze ko gutandukana na Diamond byamubabaje cyane mu mutima, ndetse bikamufata igihe kinini kugira ngo ashobore kubirenga, kuko yongeye gukunda mu 2022, ubwo yari ahuye n’umukunzi we bari kumwe ubu, witwa Whozu na we w’umunyamuziki w’aho muri Tanzania. Uyu mukobwa yemeza ko igihe cyose yahitamo gukundana na Whozu kuko ari umugabo mwiza, ndetse agasaba abantu kujya bamurekera umukunzi, kugira ngo batazatuma yiyahura.
Comments are closed.