TMC yerekeje muri AMERIKA bishimangira gusenyuka burundu kw’itsinda rya Dream Boys

10,590
Kwibuka30

TMC wo mu itsinda rya Dream Boys yerekeje muri Amarika benshi bavuga ko ashyize akadomo ku isenyuka ry’iri tsinda abantu bakunze cyane

Kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 25 Gashyantare  2020 Bwana  MUJYANAMA Claude uzwi ku izina rya TMC wo mu itsinda DREAM BOYS, itsinda ryamuzika ryiyeguriye imitima yabenshi muri muzika nyarwanda arikumwe na mugenziwe bari mu itsinda rimwe ariwe NEMEYE Platini, kurubu yerekeje kumu gabane  wa Amerika muri USA bituma benshi mu bakurikiranira hafi muzika Nuarwanda bavuga ko  ashyize akadomo ko isenhyuka rya Dream Boys.

Mbere yuko ahaguruka yaganiriye nikinyamakuru igihe.com  avugako yerekeje muri Amerika muri gahunda ze ariko ateganya kugaruka nyuma y’icyumweru  ndetse ko namugenzi we abizi. Mu magambo ye yagize ati:”ngiye muri Amerika  muri gahunda zanjye, Platin arabizi, kandi nta n’ikibazo gihari”            

Byatangiye kunugwanugwa ko itsinda rya DREAM BOYS  ryaba riri mumarembera ubwo PLATINI yashyiraga hanze indirimbo wenyine, hashize iminsi na TMC nawe ashyira iye hanze ndetse anayikorana na SAFI MADIIBA, ikindi ni uko PLATINI yakomeje kugaragara kenshi mu bikorwa byo kwamamaza CANAL plus ari wenyine bikurura urunturuntu  mu bakunzi bamuzika mu Rwanda, nyuma y’icyo gihe n’ibyavugwagwa byose, ba nyir’ubwite batangarije ibinyamakuru bitandukanye ko ata gikuba cyacitse nubwo bitanyyuze amatwi y’ababwirwaga aribo bakunzi ba muzika mu Rwanda.

Kwibuka30

Ni itsinda ryagiye ryitabira ibitaramo n’ibirori byinshi mu Rwanda no hanze

Bamwe mu bakurikirananira hafi ibya muzika, barasanga nubwo bwose TMC yavuze ko azagaruka vuba ari ibinyoma kuko ubiushioze yari yatangaje ko agiye gukomereza amashuri ye muri USA.

Iritsinda riramutse risenyutse ryaba ryiyongereye kumutsinda menshi yigaruriye imitima ya ba Nyarwanda bikarangira asenyutse. Dream boys ni itsinda ryashinzwe mu mwaka 2009 n’abasore babiri aribo MUJYANAMA Claude na NEMEYE Platini ubwo bari barangije amashuri yisumbuye mu rwunge rw’Amashuri rwa Butare ahazwi nka Groupe Officiel de Butare. Bagiye basohora indirimbo nyinshi zigaruriye imitima y’abakunzi ba Muzika Nyarwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.