CASSA MBUNGO yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sport

9,567

Nyuma y’igihe kitari gito ikipe ya RAYON Sport itagira umutoza, uyu munsi yashyizeho KASSA MBUNGO nk’umutoza mukuru.

Binyuze ku rubuga rwa twitter, ikipe ya RAYON SPORT yamaze gutangaza ko yashyizeho umutoza mukuru usimbuye Umunya Mexico JAVIER MARTINEZ wasezerewe nyuma y’umikino wa nyuma w’ikiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda.

Ibi bikozwe nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize komite nyobozo ya Rayon Sport yasabye abayobozi kuba babonye umutoza mukuru bitarenze kuri uyu wa gatanu taliki ya 28 muri uku kwezi, mu Kiganiro Jean Paul umuvugizi wa Rayon Sport yatanze kuri uyu wa mbere yavuze ko ikipe ifite umutoza bavuganye ko igisigaye ari uko bemeranywa ku bijyanye n’amasezerano.

Bwana CASSA MBUNGO aje muri Rayon Sport avuye mu ikipe ya AFC LEOPARDS yo mu gihugu cya Kenya, n’ubundi ikipe ya Rayon Sport yigeze kurambagiza Cassa mbere y’uko ajya muri Kenya ariko ntibabasha kumvikana kuko Atari ari kumwe n’abanyamategeko be.

Byitezwe ko Cassa MBUNGO akomeza isiganwa ku buryo yafata ikipe ya APR ikiri ku manywa wa mbere, cyangwa se akagira igikombe kimwe atwara mu bikinirwa mu Rwanda ku buryo ikipe ya Rayon Sport yasohokera igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.