Ministre w’ubuzima Wungirije muri IRAN n’umudepite basanzwemo ya virus “Coronavirus”

8,994
Kwibuka30

Ministre w’ubuzima wungirije n’umudepite bo mu gihugu cya Iran basanzwemo ya VIRUS ya Coronavirus, ubu bakaba bashyizwe mu kato.

Ministre w’ubuzima mu gihugu cya IRAN yaraye atangaje ko umwungirije mu mirimo Bwana IRAJ HARIRCHI ndetse n’umudepite mu nteko ishingamategeko basanzwemo virusi ya coronavirus ubu bombi bakaba bari mu kato. Bwana IRAJ yasanzwemo virusi ya coronavirus nyuma yaho agaragarije ibimenyetso byayo ubwo yari kuri tereviziyo y’igihugu atanga ikiganiro, yagaragaye akorora cyane ndetse akabira n’ibyuya byinshi, abashinzwe ubuzima bahise bihutira kumupima basanga amaze kwandura.

Kwibuka30

Bwana IRAJ yagaragaye atutubikana cyane ndetse akorora bidasanzwe ubwo yari kuri TV Y’igihugu.

Kugeza ubu muri icyo gihugu cya Iran abagera kuri 15 bamaze guhitanwa na Coronavirus. Ibihugu byibasiwe cyanethe muri iyi minsi harimo Koreya y’amagepfo, Iran n’Ubutaliyani ku buryo hari imikino myinshi yari iteganijwe muri icyo gihugu cy’Ubutaliyani itakinywe kubera impungenge za coronavirus. Leta Zunze ubumwe za Amerika zimaze iminsi zishinja igihugu cya Iran kuba gihisha amakuru ajyanye na coronavirus ku buryo Amerika yemeza ko Iran aricyo gihugu kitari ubushinwa gifite abarwayi benshi ba coronavirus.

Kugeza ubu abasaga ibihumbi 800 ku isi bamaze kwandura coronavirus, ku munsi w’ejo ishami ry’umuryango w’abibumbye OMS ryatangaje ko coronavirus igiye gufatwa nk’icyorezo cyibasiye isi yose.

KALINDA Cynthia

Indorerwamo.com

Leave A Reply

Your email address will not be published.