Torsten Frank Spittler udafite ibigwi muri ruhago yagizwe umutoza wa “Amavubi”

3,440

Umudage Torsten Frank Spittler w’imyaka 61 wabaye umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mozambique na Sierra Leonne, yatangajwe nk’umutoza mushya w’Ikipe y’igihugu Amavubi y’abagabo asimbuye umunya Espagne Carlos Alos Ferrer uherutse gusezera tariki 8 Kanama 2023.

Torsten Frank Spittler yatangajwe nk’umutoza mushya n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA binyuze kuri X yayo yahoze ari Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023. 

Yagize iti: “Tunejejwe no kubamenyesha ko Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’igihugu Amavubi y’abagabo.

Mu Itangazo FERWAFA yasohoye ntiyigeze ivuga ku amasezerano basisanyanye n’igihe azamara hagati y’impande zombi.

Torsten Frank Spittler azungirizwa n’Abanyarwanda babiri Jimmy Mulisa na Rwasamanzi Yves usanzwe utoza Marines FC.

Biteganyijwe ko mu minsi iri mbere ahamagara abakinnyi bazakina imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Zimbabwe tariki 15 Ugushyingo.

Kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, hazabera umukino uzahuza u Rwanda n’Afurika y’Epfo ku itariki 21 Ugushyingo 2023.

Ibyo wamenya ku mutoza Torsten Frank Spittler

Torsten Frank Spittler yabonye izuba mu 1962. Nk’umutoza afite impanyabushobozi y’ibijyanye n’imitoreze ya UEFA Pro-License.

Uyu mugabo umenyereweho gutoza amakipe y’abakiri bato yatangiye urugendo rwo gutoza mu 1993, yatoje kandi amakipe y’ibihugu makuru arimo Nepal mu 1999 na Bhutan mu 2017.

Mu 2015 yatowe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Oman nk’umutoza mwiza uzi kureba impano z’umupira w’amaguru ndetse n’iterambere ryawo.

Comments are closed.