TWIS Ltd yashyize hanze ikoranabuhanga ridasanzwe rigamije gufasha abana kumenya no kugira umuco wo gusoma.

11,214

TWIS Ltd yashyize hanze ikoranabuhanga benshi bakomeje gutangarira rigamije kuzamura urwego rw’imisomere ku bana b’u Rwanda.

Image

Ni kenshi ababyeyi bagiye bumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye binubira ireme ry’uburezi bemeza ko riri hasi ugereranije n’indi myaka yabayeho, ndetse bamwe bakemeza ko hari abana bagera mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza batazi gusoma cyangwa kwandika bimwe mu bihekane byo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Iki kibazo cyakomeje kutavugwaho rumwe hagati y’ababyeyi n’inzego za Leta zishinzwe uburezi, kuko impande zombi zakomeje kwitana bamwana, minisiteri y’uburezi mu Rwanda yavugaga ko n’ababyeyi badohotse ku nshingano zo kunganira mwalimu mu gihe umwana aba yatashye, ababyeyi nabo bakavuga ko akensh babiterwa no kwizera ko mwalimu aba ari ku rugero rwiza rwo kwigisha umwana iby’ibanze nko kumenya gusoma no kwandika.

Ni muri urwo rwego rumwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda rwibumbiye mu cyitwa TWISOMERE Ltd, rwahagurutse rushyira hamwe ubumenyi n’imbaraga bakora ikoranabuhanga riri ku rwego rwo heuru, ikoranabuhanga rigamije gufasha umwana gusoma no kumutoza kugira uwo muco kuko gukunda gusoma ari imwe mu nkingi za mwamba zishobora kuzamura urwego rw’ubwenge (IQ) rw’umwana n’undi uwo ariwe wese.

Ubwo yari mu kiganiro muri kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, ITAZA Jonan ukuriye imenyekanisha bikorwa muri TWIS yavuze ko bashyizeho urubuga aho umunyeshuri ashobora kwinjira agasoma ibitabo birimo inkuru zitandukanye kandi byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda ku buryo umunyeshuri asoma inkuru zijyanye n’ikigero cy’imyaka afite ndetse hakaba hariho n’aho asangamo isuzuma bumenyi ku byo yasomye, yakomeje avuga ko bakorana bya hafi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB ku buryo ibitabo byose bibanza kugenzurwa mbere y’uko bishyirwa ku rubuga, yagize ati:

Ubundi TWIS ni impine y’ijambo TWISOMERE, twabonye ari akazina keza, kagufi kandi koroheye buri muntu kugasoma, TWIS rero twaje kugira ngo twunganire Leta ari nako dutanga umusanzu wacu ku gihugu mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imisomere ku bana, urwego wabonaga ruri hasi, mbijeje ko intego zacu zo gufasha abana b’u Rwanda tuzazigeraho bidatinze kuko ibyo dukora bikunzwe kandi biri kwitabirwa, ntabwo abantu bakwiye kugira impungenge kubyo tubaha kuko biba byagenzuwe ku rwego rwo hejuru pe, buri mwana ahabwa ibyo asoma biri ku rwego rwe, ntiwaha umwandiko urimo ibihekane umwana wo muwa mbere kuko aba atari yabyiga n’ubundi”,

Uyu mukozi wa TWIS yakomeje avuga ko ku bipimo mpuzamahanga byo gusoma, umwana w’Umunyarwanda usanga ari ku kigero cyo hasi cyane, yagize ati:” umwana w’imyaka itandatu akwiye gusoma amagambo atandatu ku munota, uwacu rero aracyari hasi, urumva rero ko dufite impamvu zo gukora kino kintu, ni ingenzi ku nkingi eshatu, ku gihugu, umubyeyi n’umwana by’umwihariko”

Yves HIMBARA umwe mu bashinze TWIS akaba ari nawe ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo, yavuze ko nyuma yo gukorera kuri mudasobwa, ubu bamaze gushyira hanze application mu rwego rwo korohereza abantu. Yagize ati:”Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga usanga abantu baba basiganwa n’umuvuduko waryo, natwe twahisemo gushyiraho application ishobora gusanga kuri za smart phones cyangwa tel z’ubwenge, niho isi igeze, natwe rero tugomba kujyana nayo, umwana tukamwinjiza muri iryo koranabuhanga”

Ni ikoranabuhanga ritagombera internet, n’iyo utayifite ntibikubuza gusoma ibitabo

Ku kibazo cy’uko ibikorwa byabo byabangamira kubera udafite internet, TWIS Ltd ivuga ko icyo bagikozeho cyane, Bwana YVES yavuze ko no mu gihe waba udafite internet muri terefoni yawe bitakubuza kwinjira muri application ngo wisomere ibitabo, ati:”Ikoranabuhanga ryacu riri ku rwego rwo hejuru, iyo ufite internet urafungura ugasoma, ariko uramutse utayifite nabwo ntibikubuza gusoma kuko application yacu ikoranye ubwo buhanga bwo kuba wayikoresha yewe no mu gihe waba udafite internet

Iyi application ya TWIS ifasha abana gusoma ibitabo bitandukanye, uyikura muri “playstore” , umaze kwinjiramo wandika ijambo Twis, ugakurikiza amabwiriza ubona ku ishusho iri hasi maze ugatangira gusoma.

Image

Image

Igikorwa cyo gutaha application ya TWIS kuri terefoni ya smart phone

Image

Umuyobozi wa TWIS Bwana INGABO Cliff ari gusobanura imikorere ya application nshya izafasha ikanorohereza abana n’ababyeyi gusoma.

Gukoresha no gusoma ibitabo bya TWIS ntibihenze

Ugereranije n’ibiciro by’ibitabo biri hanze aha, usanga gukoresha ikoranabuhanga rya TWIS aribyo bihendutse cyane kuko byo ubibona ku buntu, upfa kuba ufite terefoni byonyine ukaba wasoma cyangwa uri umubyeyi ugafasha umwana gusoma. Ikindi ni uko igitabo cyo mu ikoranabuhanga gitwarika, nticyangirika ngo kibe cyacika cyangwa ngo umwana akinyagiranwe.

Kugeza ubu, mu ikoranabuhanga rya TWIS hari ibitabo birenga 100 bigizwe n’udukuru dutandukanye twanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, dukoze mu buryo bunyura abana babisoma kuko haba harimo udukuru turyoheye amatwi y’umwana, ndetse abana barenga 5000 mu gihugu no hanze bamaze kugera kuri rino koranabuhanga rya TWIS ndetse hakaba hari icyizere ko mu gihe cya vuba ino mibare y’abayoboka TWIS ushobora kuzikuba inshuro nyinshi

Comments are closed.