Tyler Robinson, ukekwaho kwica arashe Charlie Kirk, ni muntu ki?


Umugabo ushinjwa kurasa bikaviramo urupfu impirimbanyi Charlie Kirk y’amahame yo gukomera ku bya kera, yatangajwe ko yitwa Tyler Robinson, w’imyaka 22, kavukire wa leta ya Utah muri Amerika, abategetsi bavuze ko yari amaze “igihe kirekire” abana n’ababyeyi be.
Robinson yafunzwe ku wa gatanu, nyuma yuko uwo mu muryango we amumenyeye mu mashusho yafashwe na za ‘cameras’ z’umutekano. Abakora iperereza bavuze ko iyo yabaye intambwe ikomeye cyane mu kurangiza guhiga umugabo kwo ku rwego rw’igihugu.
Uwo wo mu muryango we, uko bigaragara yari se wa Robinson, wamushishikarije kwishyikiriza abategetsi, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru CBS News, ku makuru gicyesha abantu babiri bakora mu nzego z’umutekano.
Amakuru yo mu bitangazamakuru avuga ko se yahise abimenyesha inshuti y’uwo muryango, na yo ibimenyesha ku biro bya polisi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu ubwo batangazaga itabwa muri yombi rye, abategetsi bo mu rwego rw’ubugenzacyaha bw’Amerika (FBI) banze kuvuga ku mateka ya Robinson, uruhande ahengamiyeho muri politike, cyangwa igishobora kuba cyaramuteye gukora ibyo acyekwaho, bavuga ko iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa FBI yagize ati: “Twizeye ko dufunze umuntu wa nyawe ariko turacyarimo gukora ngo tumenye ishusho yuzuye y’uwo ari we n’impamvu yabikoze.”
Guverineri wa leta ya Utah, Spencer Cox, yavuze ko uwo mu muryango wabajijwe n’abakora iperereza yavuze ko mu myaka ya vuba aha ishize Robinson yari “yararushijeho gushishikazwa n’ibya politike”.
Uwo wo mu muryango we yanavuze ko mu kiganiro bagiranye ku meza mu gihe cy’ifunguro rya nijoro mbere y’icyo gitero, Robinson yari yavuze ku gikorwa Kirk yateganyaga gukorera kuri Kaminuza ya Utah Valley University, nkuko Guverineri Cox yabivuze.
Akomoza kuri icyo kiganiro, Cox yagize ati: “Baganiriye ku bijyanye n’impamvu [Kirk] batamukunda ndetse n’ibitekerezo yari afite.”
Inyandiko za leta ziri ku karubanda, zumvikanisha ko mu gihe cyashize Robinson yiyandikishije nk’utora wo muri leta ya Utah udafite uruhande rwa politike abogamiyeho. Ababyeyi be, se Matthew Carl Robinson na nyina Amber Denise Robinson, banditswe muri iyo leta ko ari abarepubulikani, nkuko inyandiko za leta zibigaragaza.
Robinson ntiyigaga kuri Kaminuza ya Utah Valley University, ahabereye uko kurasa.
Mu itangazo yasohoye, inama nkuru y’ubutegetsi y’amashuri makuru muri leta ya Utah yavuze ko Tyler James Robinson yari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri gahunda y’imenyerezwamwuga mu by’amashanyarazi ku ishuri rikuru rya Dixie Technical College.
Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Mbere yamaze igihembwe kuri Kaminuza ya Utah State University mu mwaka wa 2021 nuko ahafatira amasomo abera icyarimwe binyuze kuri Kaminuza ya Utah Tech University ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye hagati y’umwaka wa 2019 n’uwa 2021.”
Konti zo ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza ko se wa Robinson akora ubucuruzi bwo gushyira ibikoni mu nyubako, mu gihe nyina we ari umukozi ukora akazi ko kwita ku batishoboye. Uyu muryango usengera mu itorero rya gikirisitu ry’aba Mormon ndetse witabira ibikorwa by’iryo torero mu gace utuyemo.
Abakora iperereza bavuga ko Robinson yari yaracengewe n’imico yo ku mbuga za interineti, bakomoza ku byagaragaye byanditswe ku micyebe y’amasasu afite aho ahuriye n’iyi dosiye.
Abategetsi bavuze ko uko bigaragara Robinson yanakoreshaga urubuga nkoranyambaga rwa Discord, ahanini rukoreshwa n’abakina imikino yo kuri interineti, ariko ubu rusigaye runakoreshwa cyane n’abandi bantu.
Amakuru yo mu bitangazamakuru avuga ko uwo babanaga mu cyumba yeretse abakora iperereza urukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Discord bw’umuntu witwa “Tyler”, bukomoza ku mabwiriza ajyanye no gukura intwaro ahantu no kuyihisha.
Nyuma urubuga rwa Discord rwasohoye itangazo ruvuga ko konti ye yahagaritswe. Urwo rubuga rwagize ruti: “Twakuyeho konti y’ucyekwaho icyaha kubera kurenga ku mategeko yacu agenga imyitwarire yo hanze y’urubuga.”
Kuri ubu, Robinson akomeje gufungwa mu gihe abashinjacyaha bategura ibirego.
Iperereza ku mateka ye, ibyamuteye gukora ibyo acyekwaho, n’abo ashobora kuba akorera, rirakomeje. Abategetsi bavuga ko ubu ari bumwe mu bwicanyi bwo muri politike bwa mbere bukomeye cyane bubayeho mu mateka ya vuba aha y’Amerika.
Comments are closed.