U Budage: Umunyeshuri wari uvuye mu Rwanda yaketsweho Marburg bihagarika gare ya moshi

128

Umuntu umwe bivugwa ko ari umunyeshuri wari uvuye mu Rwanda n’umukobwa bakundana baketsweho ko banduye indwara ya Marburg ubwo bari muri gare ya moshi mu mujyi wa Hambourg mu Budage, bituma urugendo ruhagarikwa inzego z’ubuzima zigatangira gukora isuzuma.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uwo munyeshuri ngo wari ukiva mu ndege avuye mu Rwanda, ahamaze iminsi hagaragaye iki cyorezo, yinjiye muri iyo gare ya moshi ari kumwe n’umukunzi we, ubundi batangira kugaragaza ibimenyetso birimo ibicurane, ndetse umwe ngo yatangiye no kuruka bikomeye ahita ahamagara polisi.

Uyu munyeshuri w’imyaka 26 wiga ibijyanye n’ubuganga, bikekwa ko yaba yaragize aho ahurira n’uwanduye Marburg mu Rwanda. Bivugwa ko yaba yaratangiye kugaragaza ibimenyetso umunsi umwe mbere.

Ibyo bikimara kugaragara, polisi yahise ihagarika iyo gare ya moshi ndetse abagenzi bose bavanwamo, mu gihe hahise hoherezwa n’itsinda ry’abaganga ryaturutse mu mujyi wwa Frankfurt kugira ngo baze gukora isuzuma.

Iyo gare ya moshi yari irimo abagenzi bagera kuri 200, polisi ikaba yari igikora iperereza kugira ngo imenye ababa bagize aho bahurira bya hafi n’abo bakekwaho kwandura.

Mu minsi mike ishize ni bwo mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba mbere ba Marburg, hatangira gushyirwaho ingamba n’amabwiriza byo kuyirinda.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kuyandura akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba.

Bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.

Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.

Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.

Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Abanyarwanda bose basabwe kuba maso bakamenya niba bafite ibimenyetso by’iyi ndwara bakajya kwa muganga kugira ahandi hantu bajya bakabanduza.

(Src: Igihe.com)

Comments are closed.