U Bufaransa bugiye gushyiraho umukozi uzaba ahuza inzego zabwo z’ubutabera n’u Rwanda

4,931

Mbere y’uko ukwezi gutaha kwa Nzeri kurangira, muri ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda hazaba hari umukozi wihariye uzaba ahuza inzego z’ubutabera z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa.

Ibi ni ibyatangajwe na ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri i Kigali

Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashimangiye ko azakora ibishoboka byose ngo abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bacirwe imanza.

Yagize ati “Icyo niyemeje mbere na mbere ni ugukora ibishoboka byose ngo  ubutwererane mu butabera butere imbere. Icya kabiri ni ugushyiraho ibikenewe byose ngo abashinjwa bakurikiranwe, ukuri kumenyekane ndetse no kohereza abashinjwa bishoboke bigizwemo uruhare n’abacamanza.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfre yavuze ko ibyo perezida Macron yavuze ubwo yasuraga u Rwanda byatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi bigiye gutuma mu Bufaransa hari izindi manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi zitangira.

Ati “Hari urubanza rw’ukekwaho jenoside ruzaburanishwa mu Ukwakira cyangwa Ugushyingo, hari n’undi mushinjacyaha  twavuganye uzajya gushinja mu rubanza ruzaba mu mpera z’ukwa cumi na kumwe n’intangiriro z’ukwa cumi na kabiri. Icyo abo bacamanza nabonanye na bo bashyize imbere ni ugutegura neza dosiye ku buryo bushoboka kugirango imanza zizabe koko, kuko nta kintu kibi nko gutanga ikirego nyuma urubanza ntirube. dufite kandi ishami rikuru rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu ririmo abapolisi n’abajandarume, iryo shami navuga ko ari nk’ingabo zifasha abacamanza.”

“Ubushobozi bw’iryo shami rero bwarongerewe. Kugeza tariki 20 z’ukwa cyenda muri ambasade tuzaba dufite umu ofisiye uturutse muri iryo shami rikuru akazaba ashinzwe  kurihuza n’ubushinjacyaha bw’i Paris bukurikirana ibyaha by’iterabwoba n’ ubushinjacyaha bw’i Kigali.”

Mu kwandika urupapuro rushya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kandi hasinywe amasezerano atandukanye y’u Bufatanye. Ambasaderi Antoine Anfre akavuga ko kimwe mu byo agiye kwibandaho ari ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ari nako ashishikariza abashoramari b’abafaransa kumenya amahirwe ari mu Rwanda.

Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe gishinzwe iteerambere nacyo kigiye gufungura ibiro i Kigali.

Ambasaderi yakomeje agiraati:“Hari ikigega cy’Abafaransa kigamije iterambere kigiye kugira ibiro byuzuye hano i Kigali bizaba bishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono mu ruzinduko rwa perezida ruheruka. Mu nzego z’ingenzi rero twiyemeje harimo  ibijyanye na francophonie, kwigisha igifaransa mu nzego zose, hari kandi  ubuzima aho twatangiye ibintu byinshi kandi tuzakomeza hari ibya siporo n’ubuhinzi aho u Rwanda rufite amahirwe akomeye.”

Icyerekezo gishya cy’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa cyashimangiwe n’uruzinduko perezida w’u Bufaransa Emanuel Macron aheruka kugirira mu Rwanda, gishobora gutuma ishoramari ry’abafaransa mu Rwanda rirushaho kwaguka ndetse rikaniyongera mu minsi iri imbere.

Comments are closed.