U Burusiya bwaburiye u Bufaransa n’u Bwongereza

634

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yaburiye Leta y’u Bufaransa n’iy’u Bwongereza byateguje ko bishobora gufata ibyemezo ko ntambara igihugu cye kirimo muri Ukraine, ahamya ko byatuma umutekano w’umugabane w’u Burayi uhungabana.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The Economist, yatangaje ko igihugu cye gishobora kohereza ingabo muri Ukraine, mu gihe ingabo z’u Burusiya zakomeza gutsinda.

Macron yasobanuye ko kohereza ingabo kwazashingira ku busabe bwa Ukraine, kandi ngo u Bufaransa buzakora ibishoboka byose kugira ngo u Burusiya butazatsinda iyi ntambara bwatangije mu myaka ibiri ishize, kuko ngo byazagira ingaruka ku mutekano w’umugabane wose.

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri guverinoma y’u Bwongereza, David Cameron, yatangaje ko igihugu cyabo giteganya guha Ukraine inkunga ingana na miliyari eshatu z’amadolari yo kuyifasha guhangana n’u Burusiya.

Minisitiri Cameron yasobanuye ko Ukraine ifite uburenganzira bwo gukoresha intwaro z’u Bwongereza mu kugaba ibitero mu Burusiya. Ni mu gihe ubusanzwe yari yemerewe kuzikoresha ku butaka bwayo, yirwanaho.

Peskov yatangaje ko amagambo ya Perezida Macron ari mabi cyane, kandi ko u Burusiya buri gukurikiranira hafi imyitwarire y’u Bufaransa kuri Ukraine. Ati “U Bufaransa, buhagarariwe n’Umukuru w’Igihugu, bukomeje kuvuga ko bushobora kugira uruhare rutaziguye mu ntambara yo muri Ukraine. Ni ikintu kibi turi gukurikiranira hafi.”

Ku Minisitiri Cameron, Peskov yavuze ko amagambo ye ari ubushotoranyi, kandi ko ashobora “guhungabanya umutekano w’Uburayi n’urwego rw’umutekano w’Uburayi rwose.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Peter Szijjarto, yatangaje ko adashyigikiye igitekerezo cya Perezida Macron kuko ngo kugishyira mu bikorwa byakwinjiza umuryango NATO n’u Burusiya mu ntambara yeruye.

Minisitiri Szijjarto yagize ati “Igihugu cya NATO nicyoherezayo ingabo, hazabaho uguhangana kweruye kwa NATO n’u Burusiya, kandi ubwo hazakurikiraho intambara ya gatatu y’Isi.”

Iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022. Ibihugu byo muri NATO birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage byoherereje Ukraine inkunga y’intwaro n’ibindi bikoresho bitandukanye byo kuyifasha kwirwanaho. U Bubiligi bwateguje ko bushobora kuyiha indege za F16 muri uyu mwaka wa 2024.

(Src: Igihe)

Comments are closed.