Tshisekedi yasubiye muri Congo igitaraganya adasoje uruzinduko i Burayi

404
Kwibuka30

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Tshisekedi wari umaze iminsi mu ruzinduko mu Bufaransa, byatangaje ko agiye kugaruka mu gihugu igitaraganya nyuma y’uko mu nkambi ya Mugunga iherereye hafi y’Umujyi wa Goma hatewe igisasu mu gitondo cyo ku wa 3 Gicurasi 2024, kigahitana abatari bake.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X, Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Perezida Tshisekedi yanzuye ko agomba kugaruka mu gihugu muri izi mpera z’icyumweru, kuko hari abaturage be benshi bahitanywe n’icyo gisasu

Nyuma y’uko iyo nkambi iguyemo icyo gisasu mu gitondo cyo ku wa Gatanu, AFC yatangaje ko ingabo za RDC ari zo zakirashe kandi ko “hapfuye, hanakomereka benshi”.

Kwibuka30

Ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru kivuga ko umuvugizi w’izi ngabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko cyarashwe na M23, “cyica batanu barimo abana bakinaga”, ubwo zagabaga ibitero ku birindiro byawo biri mu nkengero za Sake.

Iri huriro ryatangaje ko bimaze kumenyerwa ko iyo ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23, zirasa mu basivili, zikabeshyera uyu mutwe. Ryatanze urugero ku byabaye muri Kibumba, Kibirizi, Mweso, Karuba, Mushaki na Kilolirwe.

Ryagize riti “AFC irasaba Leta ya Kinshasa gukura ingabo mu mujyi wa Goma wose kuko ibikorwa bigize icyaha by’iri huriro ry’abagizi ba nabi rimaze amezi menshi ritwara ubuzima bw’abawutuye.”

AFC yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zashinze imbunda hagati mu baturage no mu nkambi z’abahunze intambara, yibutsa ko iki gikorwa gihanwa n’itegeko mpuzamahanga rigenga intambara. Iti “Izi ntwaro zigomba kwimurwa mu rwego rwo gukura abaturage mu byago.”

Tshisekedi ugiye gusubira uri RDC adasoje uruzinduko rwe, yari amaze iminsi azenguruka mu bihugu byinshi by’I Burayi, asabira u Rwanda ibihano, nubwo ibihugu bisa n’ibyanze kumutega amatwi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.