U Bwongereza bwemeje bidasubirwaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

1,094

Kuri uyu wa Kane, tariki 25 Mata 2024, Ubwami bw’u Bwongereza bwemeje umwanzuro w’iki gihugu wo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda, nk’uko byemejwe n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.

Iki cyemezo kije gikurikira icyafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko muri iki Cyumweru cyo kwemeza itegeko ryo kohereza mu Rwanda impunzi n’abimukira binjira mu Bwonereza mu buryo budakurikije amategeko.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aheruka kuvuga ko indege ya mbere itwaye abimukira bagana mu Rwanda izahaguruka mu byumweru bitarenze 12. Ni ukuvuga bitarenze amezi atatu kuva iri tegeko ritowe.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatangaje ko iri tegeko ryamaze kwemezwa n’Ubwami bw’u Bwongereza. Ni igikorwa gikorwa n’Umwami cyo kwemeza umushinga w’itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko maze ugahita uhinduka itegeko, ukanashyirwa mu bikorwa.

Iri tegeko ryemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku buryo nta cyatuma kitoherezwamo uwo ari we wese wifuza ubuhungiro.

Ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizatuma harokorwa ubuzima bwa benshi mu bimukira bwazimiriraga mu nyanja ubwo bageragezaga kwambuka mu buryo butemewe bashaka kujya mu Bwongereza, abandi bakaburirwa irengero cyangwa bakamburwa utwabo n’ababoshyaga bashaka kubacuruza.

Iki cyemezo cy’Ubwami bw’u Bwongereza giharuriye inzira abimukira yo kwinjira mu Rwanda, bikaba binasobanuye ko nta zindi mbogamizi zizongera kubaho zatambamira iki cyemezo mu buryo bw’amategeko.

Tariki 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira hamwe n’ubujyanye n’iterambere ry’ubukungu. Aya masezerano yateganyaga ko u Rwanda ruzakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa yaje gutambamirwa na zimwe mu ngingo zirimo n’ibyemezo by’inkiko.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko icyemezo cyo kohereza impunzi n’abimukira baturuka mu Bwongereza, kije gisanga n’ubundi u Rwanda rwaramaze kwitegura kwakira abo bimukira nk’imwe mu nzira y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rusanzwe rufitanye na Guverinoma y’u Bwongereza ndetse aheruka kuvugururwa mu mpera za 2023.

Comments are closed.