U rugaga rw’amasendika “CESTRAR” yagaragaje ko umuco wo kuganira hagati y’umukozi n’umukoresha aringombwa cyane.

7,591

Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda “CESTRAR” yasabye abakoresha n’abakozi kujya bagirana ibiganiro kugira ngo bashakire ibisubizo ibibazo bihari nyuma yo gusesengura ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye imirimo myinshi bigira ingaruka kubakozi batandukanye.

Ibi babitangarije mu nama yabahuje n’inzego zitandukanye zirebwa n’umurimo harebwa uko hakemurwa ibibazo byabaye ku rwego murimo mu Rwanda muri iki gihe cya Coronavirus ikomeje kwibasira abatuye isi muri rusanjye.

Ubwo Coronavirus yageraga mu Rwanda, hari ibigo byagiye bisezerera abakozi hatabayeho ibiganiro,CESTRAR, igasanga atari byo kuko ibiganiro bifasha guhuza umukozi n’umukoresha ntawe uhutajwe.

Ibi bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, aho igaragaza ko mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda muri Gashyantare , ikigero cy’ubushomeri cyari kuri 13.1% ariko kubera ingaruka z’iki cyorezo, muri Gicurasi iki kigero cy’ubushomeri cyaje kuzamuka kigera 22.1%.

Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR, Biraboneye Africain yavuze ko COVID-19 yabasigiye amasomo menshi .

Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR, Biraboneye Africain

Ati”COVID-19 yigishije ibintu byinshi kandi binyuranye. Icya mbere ni uko yigishije ko ku ruhande rw’abakozi n’abakoresha badafite umuco w’ibiganiro, ku buryo igihe COVID-19 yazaga, batashoboye kwicara ngo bavugane, barebe uko bagikemura. Buri umwe wese agakora ku ruhande rwe, rimwe na rimwe hakabaho kudakurikiza amategeko”.

Mu bindi CESTRAR yabonye muri iki gihe cya Coronavirus, yasanze umuco wo kwizigama utaragerwaho uko bikwiriye hagati y’abakozi n’abakoresha.

Ati“Ikindi nuko abakozi ndetse n’abakoresha, badafite umuco wo kwizigama ku buryo iyo habayeho ikibazo badashobora kubaho.”

Umwe mu bakozi ba UTEXIRWA, Mukanyandwi Susane, yavuze ko umukozi utari wizigamye muri ibi bihe, ubuzima bwe bwagizweho ingaruka cyane.

Ati“COVID-19 yaje itunguranye, noneho iza no mu matariki atari meza cyane kuko hari abantu bari batarabona imishahara. Byaragoranye rero ku byerekeye imirire kuko nk’abatari bafite amavandimwe babafasha byarabagoye cyane”.

Yakomeje ati” isomo twakuyemo ni uko, uko umushahara wawe uko ungana, byaba byiza ugiye wizigama.”

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ubuzima mu rugaga rw’abikorera PSF, Rusanganwa Léon Pierre, yavuze ko abakoresha bakwiye gukangurira abakozi umuco wo kwizigama mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kubaho .

Ati” Icyi cyorezo cyaje gitunguranye ku buryo n’ingaruka cyagize bitari byiteguwe, ku buryo usanga n’abari bizigamye bari batangiye gukoresha amafaranga y’ubwizigame bwabo mu buryo batateganyije. PSF n’uyu munsi iracyakangurira ibigo by’abikorera [kugira ngo]abakozi babo [barangwe] n’ umuco wo kwizigama.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza abantu 3.667.611 ari bo bafite akazi, mu gihe abandi 697.210 batagafite.

Comments are closed.