U Rwanda mu gushaka ahari amazi yo mu butaka hagamijwe kuyabyaza umusaruro
Mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi, u Rwanda rwatanjiye inyigo yo gushaka ibice birimo amazi yo mu butaka, hagamijwe kumenya aho ari, n’ingano yayo, bikazafasha abakeneye kuyabyaza umusaruro kumenya aho aherereye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi, kivuga iyi nyigo yahereye mu gice cy’amayaga n’intara y’Uburasirazuba, nka bimwe mu bice bikunze kubura amazi.
Mu Rwanda, Umunsi mpuzamahanga w’amazi wizihijwe kuri uyu 21 Werurwe 2022, ku nsangamatsiko igira iti“Amazi yo mu butaka: Umutungo kamere udufatiye runini”.
Hagaragajwe akamaro ko kubungabunga amazi yo mu butaka, hanagaragazwa uburyo aya mazi aramutse atunganyijwe ashobora gufasha muri byinshi birimo kuyakoresha mu bikorwa bisanzwe no kuyuhiza imyaka.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi, buvuga ko gucunga neza amazi yo mu butaka ari uburyo bwiza cyane bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, izakomeza kwiyongera ikaba yabangamira ukuboneka k’umutungo w’amazi mu nzego zirimo iz’ubuhinzi, inganda, gusakaza amazi n’ibindi.
Remy Norbert Dushime, ushinzwe ishami rishinzwe kugenzura no gukurikirana ubwiza n’umbwinshi bw’amazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi, asobanura impamvu amazi yo mu butaka yahawe umwihariko, mu gihe n’ayo ku butaka atarabyazwa umusaruro uko bikwiye.
Agira ati”Icya mbere ni uko amazi yo munsi y’ubutaka usanga ahanini aruta ubwiza amazi yo ku butaka. Niba tuvuga ko isuri yangiza ubwiza bw’amazi, yo ntabwo agerwaho n’isuri, kandi na ya miti ikoreshwa mu bintu bitandukanye ubutaka buyungurura amazi arimo iyo miti akagera hasi atanduye cyane”.
Norbert Dushime akomeza avuga ko nubwo amazi yo kubutaka nabyo ari byiza kuyakoresha, ngo n’ayo munsi y’ubutaka ni amazi ahari kandi akenewe, bityo ko nta mpamvu yo gukoresha amwe.
Mu rwego rwo kugira ngo uyu mutungo kamere ubyazwe umusaruro, ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi, cyatangije inyigo ku gace k’amayaga n’intara y’Uburasirazuba, nka bimwe mu bice bikunze kugira ikibazo cy’ibura ry’amazi bikagira ingaruka ku baturage bahatuye n’amabakorera imirimo yiganjemo iy’ubuhinzi.
Ni inyigo zigamije kugaragaza ibice birimo amazi yo mu butaka muri iri iki gice cy’amayaga n’intara yUburasirazuba , ingano yayo, n’ingano y’ubujyakuzimu aherereyeho.
Bumwe mu butumwa bw’ingenzi bukubiye mu nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’amazi, burimo ko amazi yo mu butaka ari ubutunzi buhishe, ariko butuma ubuzima bw’abatuye isi buba bwiza.
Ibi bituma abantu basabwa gukorera hamwe kugira ngo babashe gucunga uyu mutungo w’agatangaza.
Ubu butumwa bunibutsa abantu ko amazi yo mu butaka akwiye gutekerezwaho nubwo atagararira amaso, ndetse ko mu bokorwa byo kuyafaza hakwiye kwibanda ku kuwanya isuri n’imyuzure.
Comments are closed.