U Rwanda rwaguye miswi n’ikipe ya Cameroune mu mukino wa gicuti

7,721
Kwibuka30

Ikipe y’AMAVUBI imaze gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya Cameroune, habuze itsinda indi.

Mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN iteganijwe gutangira murI uku kwa Kane hagati y’amataliki ya 4 n’iya 25 Mata uno mwaka ikipe y’igihugu AMAVUBI yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Cameroon ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Gashyantare 2020 I Douala mu murwa mukuru wa Cameroon, ni umukino watangiye saa cyenda zo muri Cameroon, mu gice cya mbere ikipe ya Cameroon yihariye umukino irasatira cyane izamu ry’AMAVUBI ariko ba myugariro baba ibamba, umutoza MASHAMI VINCENT yakoze impinduka zigera kuri 4 mu gice cya mbere mu rwego rwo kugerageza abakinnyi, igice cya mbere cyarangiye ikipe y’AMAVUBI ibonye uburyo bumwe gusa MANGWENDE yageze imbere y’izamu.

Kwibuka30

Iyi niyo kipe MASHAMI yabanje mu kibuga

Mu gice cya kabiri ikipe y’u Rwanda AMAVUBI yihariye umukino, inagaragaza umukino mwiza, yasatiriye cyane ikipe ya Cameron ariko ntibyagira umusaruro bitanga. Mu minota ya nyuma AMAVUBI yabonye uburyo bukomeye bwari kuvamo igitego ariko umupira unyura hejuru. Iminota isanzwe yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

AMAVUBI arongera akine undi mukino wa gicuti n’ikipe ya Congo Brazza muri kino cyumweru, ibi byose ni mugutegura imikino ya CHAN, u Rwanda ruri mu itsinda rya C, hamwe n’amakipe nka TOGO, MAROC, na UGANDA.

Leave A Reply

Your email address will not be published.