Hamenyekanye Amanota Miss Rwanda 2020 yagize mu kizami cya Leta, ateye isoni n’agahinda

17,531
Kwibuka30

Amanota make kandi ateye isoni Miss Rwanda 2020 NISHIMWE NAOMIE yagize mu kizami cya Leta yavugishije benshi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ubwo MINEDUC yatangazaga ko ishyize hanze amanota y’abanyeshuri barangije ikiciro cya kabiri cy’anashuri yisumbuye mu burezi rusange (Enseignement général) n’imyuga, benshi bashatse kumenya amanota NISHIMWE NAOMIE uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uhiga abandi mu bwiza no mu bwenge, ariko benshi batewe agahinda n’amanota yabonye mu kizami cya Leta. Naomie yakoze ibizami bitanu mu ishami rya MEG (Maths, Economy and Geography), muri rusange yabonye amanota 13, ni make kuo buryo bushoboka

Kwibuka30

Iyi niyo result slip ya NAOMIE NISHIMWE, bigaragara ko nta somo na rimwe yatsinze.

Twashatse kumenya uko ayo manota abarwa, maze atubwira ko bitamenyekana neza, gusa yagize ati:”biragoye guhita umenya amanota yagize muri buri Somo, ariko ugenekereje buriya aho yabonye inyuguti ya “F” ni amanota make ashoboka aba yegereye Zero cyane, aho yabonye “E” naho ni ugutsindwa cyane, ni inota ryo hasi naryo…”

Uwitwa JACKSON BIRASA yagize ati:”burya ni ukubareba gusa mu buranga, naho mu bwonko nta kigenda” Undi witwa Pascal MUKUNZI we yavuze ati:”nta wumenya byose, ahubwo se buriya iriya mishinga ye ikomeye azabasha kuyishyira mu bikorwa ko mbona mu mutwe we ari hake?

Uwitwa MUKOSHIKI LEA yagize ati:”ubuse koko ko ano manota atamwemerera kujya muri kaminuza, azabigenza ate?! Azarekera aho cyangwa azakora Kandida?! Ndumiwe gusa”

NISHIMWE NAOMIE yatowe nka Nyampinga kuri uyu wa gatandatu ushira ku cyumweru, afite umushinga wo kurwanya kanseri y’amabere ku bagore. Mu bihembo yahembwe harimo umushahara wa 800.000frs buri kwezi n’imodoka yo mu bwoko bwa ISUZU.

Leave A Reply

Your email address will not be published.