Musanze: Abayobozi b’Utugari 15 n’ababungirije beguriye rimwe

7,809
Kwibuka30

Abayobozi 15 b’utugari mu Karere ka MUSANZE beguriye rimwe ku nugoroba wowe kuri uyu wa mbere.

Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ahagana mu ma saa cyenda z’umugoroba, umuyobozi w’Akarere ka MUSANZE Madame Jeannine NUWUMUREMYI yagiranye inama n’abayobozi b’Utugari twose two muri ako Akarere, iyo nama yari igamije gusobanurira abo bayobozi umuvuduko ugomba kugenderwamo mu rwego rwo kwesa imihigo no gushyira mu bikorwa icyerekezo cya 2050 u Rwanda rwihaye runatangira mu ntangiriro z’uno mwaka, amakuru dukesha ikinyamakuru rwandatribune cyavugishije umuyobozi w’ako Karere nyuma yo kumva ayo makuru, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa umuvuduko ngenderwaho bamwe mu bagitifu basanze batazabasha uwo muvuduko bahitamo kwegura, ngo bahise basaba impapuro bandika basaba kwegura, abeguye ku mirimo yabo, ni abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari 15, usibye kandi abo, harimo n’abayobozi bashinzwe ubukungu n’iterambere mu Tugari bazwi nka ba SEDO bagera ku 16, muri rusange abamaze kwegura ku rwego rw’Akagali baragera kuri 31.

Leave A Reply

Your email address will not be published.