U Rwanda rwahakanye ibirego bya USA ziyishinja kurasa kuri MONUSCO
U Rwanda rwanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje ingabo zarwo, RDF, kurasa ku birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, MONUSCO.
Iki kirego cyatanzwe na Ambasaderi wungirije wa Amerika muri Loni, Robert Wood, kuri uyu wa 24 Mata 2024, ubwo yari imbere y’abagize Akanama k’uyu muryango gashinzwe Umutekano, i New York.
Ambasaderi Wood yashinje Ingabo z’u Rwanda kujya muri RDC kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23, asaba ko ziva muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Yagize ati “Amerika irasaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23, rugacyura ingabo. Rukwiye guhagarika ibitero byose ku birindiro bya MONUSCO no ku bikoresho byayo. Iyi myitwarire y’igihugu kigira uruhare runini mu butumwa bw’amahoro bwa Loni ntikwiye.”
Uyu mudipolomate yavuze ko ibitero, “byaba byari bigambiriwe cyangwa bitagambiriwe”, bikwiye ko ibihugu bizirikana ko ari bimwe mu bigize ibyaha by’intambara.
Ambasaderi Rwamucyo Ernest, yasubije Ambasaderi Wood ko u Rwanda rudafite ingabo muri RDC, bityo ko nta kuntu rwagaba igitero ku basirikare ba MONUSCO cyangwa ibikoresho byabo.
Yagize ati “Ibirego by’uko Rwanda rutera MONUSCO n’abarinzi b’amahoro nta shingiro bifite na rito, ni ibihimbano gusa. U Rwanda rwatera ababungabunga amahoro rute kandi nta ngabo dufite muri RDC?”
Ambasaderi Rwamucyo yabwiye Wood ko na we ubwe azi neza ko Ingabo za MONUSCO zavuye mu birindiro byazo bitewe n’ibitero bihoraho by’Ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Afurika y’Amajyepfo, SAMIDRC ku mutwe wa M23.
U Rwanda ruri ku mwanya wa kane mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko ari igihugu kizi neza agaciro k’abarinzi b’amahoro, bityo ko rutahindukira ngo rujye gutera MONUSCO.
Yagize ati “Abasirikare bacu bakiri bato, b’intwari, baritanze, bapfira mu mahanga barinda abaturage, babungabunga amahoro ku Isi mu ngofero z’ubururu. None twahindukira dute, tukagirira nabi abambara ingofero z’ubururu mu gihe ubwacu turi mu bafite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro?”
Comments are closed.