U Rwanda rwamurikiye ingabo z’akarere abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe

9,291
Kwibuka30

Ingabo z’u Rwanda zamurikiye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM), abarwanyi 19 ba RED Tabara, bafatiwe mu Rwanda ku wa 29 Nzeri, mu ishyamba rya Nyungwe.

Ingabo z’u Rwanda RDF yeretse Itsinda ry’ingabo za EJVM rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari, abarwanyi bo mu mutwe wa Red Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bavuye i Burundi tariki 29 Nzeri 2020. Bafatanywe ibintu bitandukanye birimo n’imbunda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, mu mpera z’icyumweru gishize rivuga ko “Abo barwanyi, bitwaje intwaro zabo, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ari naho bafungiwe.”

RDF yeretse ingabo za EJVM abarwanyi 19...

RDF yamenyesheje imiryango mpuzamahanga irimo iri tsinda ry’ingabo mu karere k’ibiyaga bigari wa EJVM gukora iperereza kuri iki kibazo cy’inyeshyamba zambukiranya imipaka .

Ku wa 27 Kamena 2020, abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru kigwamo bane mu bakigabye, ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bakomereka byoroheje.

Izi nyeshyamba zari zifite ibikoresho by’u burundi,zari zifite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.

Mu kwezi gushize,uyu mutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi wa RED-Tabara wiyemereye ko ariwo uri inyuma y’ibitero bitandukanye biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Mu bitero biheruka kugabwa mu Burundi RED-Tabara igashyirwa mu majwi ko yaba ariyo ibiri inyuma harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.

Uyu mutwe kandi unashinjwa kuba inyuma y’ikindi gitero cyagabwe i Matongo mu Ntara ya Kayanza ku wa 11 Nzeri 2020.

Kwibuka30

Nubwo muri ibi bitero byose RED-Tabara yashyirwaga mu majwi yo kuba ibiri inyuma ntiyigeze ibyemera na rimwe kugeza ku wa 15 Nzeri ubwo Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, yeruraga akabwira BBC ko RED-Tabara ari yo yagabye ibitero mu Burundi.

Yagize ati “Ibyo bitero byose birimo biraba mu Burundi birwanya Leta y’i Bujumbura ni RED Tabara irimo kubikora kuva muri Kanama kugeza n’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.

Ati “Twebwe inkunga ya mbere tuyiterwa n’Abarundi, nibo bamenya icyo turya uyu munsi, nibo bamenya aho amazi yo kunywa tuyakura. Nta kindi gihugu kiri inyuma yacu twe ni ingufu z’Abarundi turi gukoresha uyu munsi.”

Mu kwezi gushize,Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abo biyita abarwanyi baza bakica abaturage ari abagizi ba nabi, ngo kuko nta wavuga ko u Burundi buterwa kandi abategetsi babwo n’abashinzwe umutekano batari mu kaga.

Yagize ati:

“Igitero ku gihugu gitangirira ku bategetsi bakomeye. Nta kibazo mfite, nkorera ingendo mu gihugu hose kandi nyura n’ahantu abitwaje intwaro byavuzwe ko baba. Murazi amasaha naviriye i Kigoma. Ko ntabo twahuye? Ejo navuye i Bujumbura nijoro nza i Gitega, ko ntabo nabonye kandi bivugwa ko bahaba? Ni gute wavuga ko igihugu giterwa kandi inzego z’umutekano zitari mu kaga?

Itsinda ry’ingabo zavuye mu bihugu bya ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka rikaba ryatangiye gukora iperereza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.