Ministeri y’ubuzima yateye utwatsi iifuzo cy’abanyonzi basabaga gukora nta gapfukamunwa

6,894
Kwibuka30

Mu gihe abanyonzi bagaragaza ko gutwara igare wambaye agapfukamunwa bibabangamira mu guhumeka bitewe n’uko bakora akazi gasaba ingufu, bakifuza ko bahabwa uburenganzira bwo kutakambara, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko nta yandi mahitamo ahari bagomba kukambara mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID- 19.

Manishimwe ukorera mu Karere ka Bugesera yagize ati: “ Hano dukorera mu mugi wa Nyamata hari umurambi ho ntihagoye cyane ariko hari ahandi ujya wahura n’ahantu haterera ukumva umwuka ntiwinjira neza, nk’abakora uyu mwuga ubundi dukwiye gukurirwaho agapfukamunwa”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 2 Ukwakira 2020, cyahuje inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ubuzima, iy’Uburezi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko ari ngombwa ko abanyonzi bambara agapfukamunwa kugira ngo birinde banarinde abakiriya babo.

Yakomeje avuga ko urebye imiterere y’iki kibazo ku mpande zombi bitoroshye kubona igisubizo. Ati: “ Ni yo mpamvu tuvuga tuti umunyonzi yambare agapfukamunwa, anambare ingofero yabugenewe. Birumvikana ko bizamubangamira kunyonga afite n’agapfukamunwa ariko nta yandi mahitamo dufite”.

Yongeyeho ati: “ Twese agapfukamunwa kakiza kagiye katubangamira hari n’abo kakibangamiye kugeza ubungubu, ariko se twahitamo kwandura cyangwa twahitamo kubangamirwa mu gihe gitoya; mu gihe ukambaye urimo kuvuga cyangwa ufite icyo ukora ariko ugataha amahoro udatahanye COVID kubera ko wahuye n’abantu banduye bakakwanduza, cyangwa se nawe niba wanduye ukanduza abandi”.

Kwibuka30

Avuga ko igisubizo gihari ari ukugerageza guhuza ibigoye; guhuza ikifuzo cy’uko umunyozni asubira mu kazi ariko akagasubiramo mu buryo butekanye kuri we ndetse no ku bagenzi atwara.

Ati: “ Birumvikana, iyo umuntu akoresha ingufu, anyonga, aba akeneye guhumeka kugira ngo abashe kubona ingufu zihagije zo gukora ako kazi, birumvikana ibihaha bigomba kubona umwuka uhagije. Ikibazo ni ukuvuga ngo twakora iki kugira ngo umunyonzi akore akazi kamutunze ariko ye kwanduza niba arwaye? Ese wamusuzuma buri cyumweru ngo uvuge uti uravanamo agapfukamunwa kuko utwarwaye twagusuzumye hanyuma utware abantu? Abantu se bo tuzaba tarabasuzumye ko tutanabazi, ntabwo tuzi abakiriya azatwara, harimo abarwayi uwo munyonzi ntazandura”?

Ku bijyanye n’ingofero (casque) bagomba kwambara dore ko bamwe banagaragaza ikibazo cy’ubushobozi buke bwo kuzigura, abandi batazi ubwoko bw’izo bakwambara, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yagize ati: “ Turimo gukorana n’amashyirahamwe y’abanyonzi ndetse n’ abikorera ku giti cyabo kugira ngo ingofero nziza zabugenewe z’abanyonzi ziboneke kandi ku giciro kiza, hari n’abazibonye batangiye kuzikoresha”.

Yasobanuye ko gukoresha izindi ngofero zirimo nk’izikoreshwa n’abubatsi zitajyanye n’umwuga wo gutwara amagare bitewe n’uko ziteye, ni yo mpamvu harimo gushakwa izo bakoresha zibafasha kubarinda impanuka bakanagira n’ibindi bikoresho bibarinda COVID-19 bari mu kazi.

Abanyonzi baherutse gukomorerwa basubira mu mirimo yabo nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020, ikemeza ko bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo, kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima no gukoresha ingofero zabugenewe kugira ngo birinde banarinde abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.

(Src:Imvaho)

Leave A Reply

Your email address will not be published.