U Rwanda rwerekanye uko ruhagaze muri Dipolomasi ya Gisirikare

4,820

Itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura, riri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, ahagaragajwe uko u Rwanda rwifashisha ubushobozi bwa gisirikare mu butwererane n’amahanga. 

Muri urwo ruzinduko, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda Brig. Gen. Patrick Karuretwa, yatanze isomo rigaragaza amahirwe ari mu buryo u Rwanda rubyaza umusaruro ubushobozi bwa gisirikare muri dipolomasi.

Iryo somo yatanze ku wa Gatatu taliki ya 24 Giburasi, ryitabiriwe n’abasirikare 43 barimo kongera ubumenyi mu birebana na Dipolomasi ya Gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Misiri ryigisha Ubumenyi mu Butasi n’Umutekano. 

Brig. Gen. Karuretwa yabagaragarije ko Dipolomasi ishingiye ku bushobozi bwa gisirikare iri mu zatanze umusaruro ufatika mu kongera icyizere cy’u Rwanda muri Afurika no hanze yayo. 

Guhera mu  myaka ikabakaba 20 ishize, buri mwaka u Rwanda rutanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi. 

Kuva muri Haiti, Sudani y’Epfo, Sudani, Repubulika ya Santarafurika (CAR) n’ahandi hatandukanye Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagaragaje isura nziza y’Igihugu ndetse zubaka icyizere mu ruhando mpuzamahanga ku buryo ubu ibihugu byinshi biza kwigira ku ku mikorere y’igihugfu cyiyubatse gihereye ku busa. 

Guhera mu mwaka wa 2020, hatangiye kugaragara impinduka mu mikoranire y’Ingabo z’u Rwanda n’amahanga, kuko zitacyoherezwa gusa ahari ubutumwa bwa Loni ahubwo ibihugu byatangiye kugirana amasezerano yihariye n’u Rwanda. 

Ibihugu byamaze gukorana n’u Rwanda by’umwihariko ni Repubulika ya Santarafurika na Mozambique, kandi Ingabo z’u Rwanda zatanze umusaruro ufatika mu gihe gito gishoboka bituma hari n’ibindi bihugu ny’Afurika bigaragaza ubushake kugira ngo bihangane n’iterabwoba ryabaye akarande. 

U Rwanda rufite intumbero yo kurushaho kwandika amateka nk’igicumbi cya serivisi z’umutekano. Ibyo bizagerwqho binyuze mu kubaka inzego z’umutekano zifite ubushobozi bujyanye n’igihe kandi zihora zongererwa ubumenyi bugezweho mu birebana no guhangana n’ibibazo by’umutekano bivuka uko bukeye n’uko bwije. 

Impuguke mu bya politiki zigaragaza ko uburyo u Rwanda rubyaza umusaruro Politiki mpuzamahanga ishingiye ku gisirikare ari urugero rwiza rw’uburyo Dipolomasi ya Gisirikare ifite ahazaza hazima ku mugabane w’Afurika. 

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda izirikana agaciro k’ubufatanye n’ubutwererane mpuzamahanga mu guharanira umutekano rusange. 

Ni muri urwo rwego iha agaciro gakomeye ibikorwa bigamije gukumira amakimbirane binyuze mu nzira zirimo no gutegura no kubaka ubushobozi bwa gisirikare buhangana n’abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Dipolomasi ya Gisirikare iri mu zigize gahunda yo gukimira amakimbirane, ikaba  igizwe n’ubufatanye mu guhosha intambara n’iterabwoba aho biri, kubaka no gusigasira icyizere, no gutabara  ibihugu by’inshuti biri mu mage. 

Muri Dipolomasi ya Gisirikare kandi hakubiyemo kohereza intumwa zihagarariye inyungu za gisirikare mu bihugu bitandukanye, gushyiraho gahunda zo guhererekanya ubumenyi, izo guhugura inzego z’umutekano z’ibihugu by’abafatanyabikorwa, imyitozo ihuriweho n’ibindi.

Comments are closed.