U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 60 rumaze muri Loni

9,213

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka mirongo itandatu (60) ishize rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye (UN), rugashimirwa umusanzu rutanga mu kugarura amahoro ku Isi.

Nk’uko byagarutsweho n’Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko n’ubwo Umuryango w’Abibumbye wagize intege nkeya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubu yizeza u Rwanda ubufatanye mu bikorwa by’iterambere mu myaka izaza.

Yagize ati “Mu gihe gito gishize, Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, yagarutse ku bibi mwanyuzemo, ndetse n’intege nkeya zacu nk’Umuryango mpuzamahanga, kuko tutashoboye kugira icyo dukora ngo duhagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Ububabare bwanyu burumvikana cyane, ariko mutwemerere dukomezanye urugendo rwo kwiyubaka, kandi duharanire ko nta handi byazongera kuba”.

Ati “Gusa twishimira ko kuva icyo gihe, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho umuryango Nyarwanda utajegajega. Iki gihugu cyerekanye ko gushyira hamwe no gutera imbere bishoboka”.

Kugeza ubu, u Rwanda ni umufatanyabikorwa wa UN mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ibindi bifitanye isano n’iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko imikoranire myiza hagati y’u Rwanda na UN yatumye ubu ruba mu bihugu bifite Ingabo nyinshi mu bikorwa by’uwo muryango byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “Mu bijyanye no kugarura umutekano, uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ni ingenzi cyane. Kugeza ubu, ruri ku mwanya wa kane ku Isi mu bihugu bifite abantu benshi bari mu butumwa bwa UN, kandi rwatanze kandi abasirikare ibihumbi mirongo irindwi na bitatu magana atanu na mirongo itandatu n’icyenda (73.569), mu butumwa bwa UN muri Afurika, twavuga nko muri Sudani, Sudani y’Epfo, Mali na Santirafurika”.

Yongeyeho ati “Muri iki gihe, dufite abashinzwe kugarura amahoro ibihumbi bitanu magana abiri mirongo ine na babiri (5242), hakiyongeraho ibihumbi bine magana atandatu mirongo cyenda na babiri (4692) bafasha muri ibyo bikorwa, kandi u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro ku Isi”.

U Rwanda rwinjiye muri UN ku itariki 18 Nzeri 1962, mu gihe uwo muryango wavutse ku itariki 24 Ukwakira 1945, bivuze ko uyu munsi hizihizwa isabukuru y’imyaka 77 ishize uwo muryango ushinzwe.

Comments are closed.