Ubudage: Hamenyekanye icyatumye ikibuga cy’indege gifunga amasaha hafi 7 yose

358
kwibuka31

Ikibuga cy’indege cy’i Munich cyafunzwe ijoro ryose hafi amasaha arindwi nyuma y’uko kibonetsemo indege zidafite abapilote (drones), iki kikaba ari ikindi kibuga cyo mu Burayi gifunze kubera ibikorwa nk’ibi.

Nk’uko bitangazwa n’ikibuga cy’indege, indege 17 zari gutangira urugendo zahagaritswe nyuma y’isaha ya saa yine z’ijoro, ibi byagize ingaruka ku bagenzi bagera ku 3,000. Byongeye, indege 15 zari zigiye kugwa ku kibuga cya Munich zasabwe kugana mu mijyi itandukanye y’Ubudage harimo Stuttgart, Nuremberg na Frankfurt, ndetse n’i Vienna muri Austria.

Iki kibuga cyafunguwe ku isaha ya saa kumi nimwe za mugitondo ubwo byemezwaga ko kugwa no gutangira ingendo z’indege ko bifite umutekano, nk’uko umwe mu bakozi bo ku murongo w’abagenzi yabwiye CNN. Yagize ati:

“Ubu ibintu byose byasubiye mu buryo. Hari indege zari zasubitswe ariko ikibuga cyafunguwe. Kuva saa kumi nimwe z’igitondo, kugera no gutangira ingendo z’indege birizewe.”

Umuvugizi wa Lufthansa yabwiye CNN ko indege 19 zabo zasubitswe izindi zasabwa guhindura inzira kubera gufungwa kw’ikibuga, harimo indege eshatu nini zerekezaga muri Aziya. Gusa ngo muri icyo gihe abagenzi  bahawe amafunguro, ibyo kunywa ndetse n’aho kuryama.

Amashusho y’ibitangazamakuru akaba yagiye agaragaza abantu baryamye bategereje ko ingendo zabo zisubukurwa. Munich ni cyo kibuga gufunzwe vuba aha mu Burayi kubera kubona indege zidafite abapilote mu kirere cyabo. Denmark nayo yigeze guhura n’ibi ubwo yiteguraga kwakira inama y’abayobozi b’ibihugu by’Uburayi i Copenhagen

muri iki cyumweru kugira ngo baganire ku nkunga ya Ukraine mu rugamba rwayo n’ubu Russia no gukomeza umutekano w’Uburayi, ibi byatumye ihagarika ingendo zose z’indege zitwara abagenzi bitewe n’izo drone zari zagaragaye mu kirere cyabo.

Iyi nama ikaba yari yitezweho k’uku ku ngamba zitandukanye zigamije kurinda ikirere cy’Uburayi, harimo gahunda yihariye yitwa “urukuta rwa drones” (drone wall). Iyi gahunda si urukuta rw’ukuri, ahubwo ni uburyo bwo gukurikirana no gufata indege zidafite abapilote hakoreshejwe ikoranabuhanga ritandukanye rishingiye ku bushobozi bw’ibihugu by’uburayi EU.

Uburayi bukaba butewe ubwoba n’izi ndege zidafite abapilote, kimwe mu birego byo kwinjira mu kirere cya NATO kw’indege z’u Burusiya muri Poland na Romania ndetse no mu kirere cya Estonia. Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, yavuze ko nubwo inzego zitashoboye kumenya abohereje izi ndege, bashobora kuvuga ko igihugu kimwe cy’ingenzi gishobora guhungabanya umutekano w’Uburayi ari ubu Russia.

Ni mugihe Perezida Vladimir Putin mu kiganiro cy’amasaha ane kuri televiziyo ku wa Kane, yihakanye ibirego by’ibihugu by’Uburayi ko Russia yaba ifite uruhare mu ndege zidafite abapilote mu kirere cya Denmark. Munich n’umujyi ufite amateka akomeye, ari nawo urimo iki kibuga k’indege cya Munich, iki kibuga kiri mu majyepfo y’Ubudage mu ntara ya Bavaria, kikaba ar’icyicaro cya sosiyete y’indege ya Leta ya Ubudage, Lufthansa, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kikaba cyarakiriye abagenzi bagera kuri miliyoni 20.

(Inkuru ya Daniel Niyonkuru /indorerwamo.com)

Comments are closed.