Ubudage: Kubera icyoba cya Covid-19, hari tumwe mu duce twasubijwe muri gahunda ya #gumamurugo#
Nyuma y’aho hagaragaye abarwayi bashya ba coronavirus, mu gihugu cy’Ubudage hari uduce twasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo
Nyuma yaho ku munsi w’ejo mu gihugu cy’Ubudagi hagaragaye ubundi bwandu bushya bwa coronavirus ku bantu bagera kuri 1500, byatumye hari uduce twongeye gusubira muri gahunda ya guma mu rugo, utwo duce twashyizwe mu kato kuko hagaragaye nk’indiri y’ubwandu bushya, mu ibagiro rinini ry’icyo gihugu muri Rhénanie-du-Nord-Westphalie.
Umunyamakuru, Pascal Thibaut wari i Berlin yavuze ko u Budage kimwe n’ibindi bihugu by’u Burayi, bwongeye gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi. Ariko igihugu n’ibice bimwe byemeje ko hongera gukurikiza amabwiriza yo kwirinda bitewe n’uko hagaragaye ahameze nk’indiri y’icyo cyorezo.
Abayobozi bo muri ako gace bafashe icyo kemezo nta numwe uvuyemo, kubera uburemere bw’icyo cyorezo gikomeje kwiyongera mu ibagiro rinini ryo mu Budage no mu nkengero zaryo hashize iminsi myinshi.
Abakozi basaga 1 500 ku 7 000 ba sosiyete Toennies, banduye Covid-19. Ishyirwa mu kato ryabo no gufunga amashuri n’ubusitani ni cyo kemezo cyafashwe kuzageza ku iariki 30 Kamena. Abatuye muri karitsiye ya Gütersloh ituwe n’abaturage 365 000 bahawe mabwiriza asa n’ayo mu byumweru byashize yo gukaza ubwirinzi, kimwe n’abaturanyi baho 280 000 b’i Warendorf mu burengerazuba bw’icyo gihugu.
Ibihuza abantu byagabanyijwe nka bare, sinema, inzu ndangamuco byafunze.Resitora zo zemerewe gukingurira abantu baba hamwe gusa.
Aho kuri iryo bagiro ni ho hafatwa nk’indiri y’ubwandu bwongeye kubyutsa umutwe. Hagawe uburyo abakozi bakoramo, aho bacumbitse akenshi baba baraturutse mu Burayi bw’iburasirazuba.
Ikigo cyanenzwe kuba cyaratinze kumenyesha amazina y’abakozi bacyo. Minisitiri ushinzwe imibereho myiza yatangaje ko hari ibyangiritse n’ibihombo muri sosiyete Toennies bitewe n’ingaruka z’ubwandu muri ako gace.
Comments are closed.