Ubufaransa buratangira gukura ingabo zabwo muri Mali

8,564

Ubufaransa n’abo bari bafatanjije mu kurwanya intwagondwa z’iyitirira idina ya Islam muri Mali, kuri uyu wa kane bavuze ko baratangira gukura ingabo zabo muri iki gihugu, gusa perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yahamije ko uku gukura ingabo muri Mali bitavuze ko batsinzwe muri iyi misiyo bamazemo imyaka igera ku icyenda.

Umubano w’Ubufaransa na Mali wangiritse ubwo ubuyobozi bw’igisirikare bwa Junta bwanze gutegura amatora mu kwa Kabiri, akemeza ko aya matora yazaba mu 2025.

Kuva mu Mali, hafatwa nk’indiri y’imitwe y’abagihadisite mu myaka myinshi ishize, byateje imungenge ku mutekano mu mu bihugu byo mu karere ka Sahel, gusa Macron yavuze ko Niger(umuturanyi wa Mali) yemeye kwakira izi ngabo z’Abanyaburayi mu kurwanya intagondwa z’Abayisilamu.

Macron yavuze ko gukura ingabo muri Mali bizatwara hagati y’amezi ane n’atandatu, muri icyo gihe hakaza hari kuba ibikorwa bike byo kurwanya inyeshyamba.

Ihirikwa ry’ubutegetsi rikurikiranye mu bihugu bya Mali, Tchad na Burukina Faso, byose bayakoronijwe n’Ubufaransa, byatumye imbaraga z’ubufaransa mu gace k’uburengerazuba bwa Afrika zigabanuka, bikingurira Uburusiya amarembo buza kuziba icyo cyuho.

Ubufaransa bwagize ingabo muri Mali mu 2013, ubwo bwagiraga uruhare mu gusubiza inyuma abarwanyi b’abajihadisite bendaga kugera mu murwa mukuru Bamako.

Comments are closed.