Leta ya Uganda yahakanye amakuru yavugaga ko Salim Saleh ategerejwe i Kigali

7,473
Kwibuka30

Leta ya Uganda yahakanye amakuru y’uko General akaba na mwenenyina wa Museveni Kaguta Salim Saleh yaba afite uruzinduko i Kigali

Nyuma y’aho ibinyamakuru byinshi mpuzamahanga ndetse na bimwe bya hano mu gihugu bitangaje ko General Salim Saleh, mwene nyina wa Perezida Museveni yaba atagerejwe i Kigali mu rugendo rw’akazi rw’icyumweru cyose

Kwibuka30

Guverinoma ya Uganda imaze gushyira hanze itangazo rivuga ko nta mugambi cyangwa gahunda n’imwe ihari y’uruzinduko rw’uwo mu general.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki hagati y’ibi bikugu, baravuga ko impamvu runo rugendo rwaba rwasubitswe ari uko perezida Paul Kagame w’u Rwanda yaba ari mu ruzinduko ku mugabane wa Burayi, ndetse amwe mu makuru akavuga ko urwo rugendo rushobora gusubukurwa mu gihe cyose perezida Kagame yaba agarutse mu gihugu.

Comments are closed.