Ubufaransa: Christopher Aurier murumuna wa Serge Aurier yishwe arashwe

9,354
Tottenham commiserate with Ivorian defender Serge Aurier on the ...

Christopher Aurier mwenewabo wa Serge Aurier ukinira ikipe ya Totenhah yarasiwe hanze y’akabari arapfa.

Christophe Aurier murumuna wa Serge Aurier ukinira ikipe ya Totenham yo mu gihugu cy’ubwongereza yishwe arashwe mu gihugu cy’Ubufaransa, ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byavuze ko Christohe Aurier akimara kuraswa atahise apfa, ko ahubwo yaje guhita yitaba Imana ageze mu bitaro.

Amakuru y’abari aho byabereye, bavuze ko uwamurashe yahise ahunga. Nka mukuru we, Christophe Aurier nawe yari umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko we akaba yakiniraga mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ikipe ya Totenham yasohoye itangazo ryihanganisha umukinnyi wayo Serge Aurier, itangaza ryagize riti:”Ikipe ya Totenham ifite umubabaro mwinshi wo kwemeza amakuru yatanzwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’Ubufaransa ku rupfu rwa Christophe Aurier, murumuna w’umukinnyi wacu Serge Aurier, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere” Muri iryo tangaza ryakomeje rigira riti:”Twifatanije na Serge muri bino bihe bitoroshye, dukomeje umuryango wa Serge”

Kugeza ubu ngo ntiharameyekana uwamwishe, gusa bamwe mu baturage babwiye umunyamakuru wa Europe1 natwe dukesha ino nkuru ko bamusanze hafi y’akabare kitwa Kin gaherereye i Toulouse, ngo yarashwe amasasu abiri.

Christophe Aurier apfuye afite imyaka 26 y’amavuko, yahoze akinira ikipe iri mu kiciro cya gatanu umwaka ushize aho mu gihugu cy’Ubufaransa.

Who is Christopher Aurier? Serge Aurier's Brother Shot Dead; Bio ...

Comments are closed.