Ubumwe bw’Uburayi bwasabwe kwita ku mpunzi z’Abanyafurika kimwe nk’izo muri Ukraine

7,518

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ,Filippo Grandi, yasabye Uburayi kugira ubuntu no guha ikaze abandi bimukira  nk’uko bimeze ku mpunzi zo muri Ukraine, nyuma y’urupfu rw’abimukira b’Abanyafurika baguye  mu nyanja.

Ibi bije nyuma y’imfu z’abimukira 90 baguye mu nyanja ya Mediterane, ubwo bari buzuye ubwato bwari buvuye muri Libya.

Umuryango w’abaganga batagira umupaka watangaje ko abantu bane gusa aribo barokotse iyo mpanuka yabaye kuwa Gtandatu.

Umuyobozi wa UNHCR ,Filippo Grandi, yavuze ko Uburayi bwakiranye yombi imbunzi zo muri Ukraine, bityo ko bukwiye no kubikora ku mpunzi ziturutse ahandi hatandukanye.

Yagize ati”Bagomba kwiga byihuse kubikora no ku zindi mpunzi n’abimukira bari mu kaga bakomanga ku nzugi zabo “.

Mu myaka yashize, ibihumbi by’abimukira baturutse muri Africa bagerageje kwambuka inyanja ya Mediterane bajya gushaka ubuzima bwiza i Burayi.

Bamwe babasha kugera aho bajyaga ariko abenshi bapfa buri mwaka mu rugendo ruteye ubwoba, biturutse ku kubaga ubwato bagendamo bwarengewe n’umubare wabo.

Comments are closed.