Uburengerazuba: Abagera kuri 55 nibo bamaze guhitanwa n’imvura yibasiye iyo ntara
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko abantu 55 ari bo bamaze kubarurwa ko bishwe n’ibiza ndetse n’imvura yaraye iguye ikibasira by’umwihariko uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, yabwiye IGIHE ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n’inzu.
Ati “Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n’inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.”
Imvura yaguye mu ntara yose, gusa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ntabwo haravugwa ibibazo byihariye, ariko ahandi hose abahatuye bagize ibibazo bikomeye.
Habitegeko ati “Hamwe yaguye hakiri kare cyane nko mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri yari yatangiye kugwa, igwa ijoro ryose ku buryo yabaye nyinshi cyane, ubutaka burasoma kandi nyine yari imaze iminsi igwa.”
“Iyaguye iri joro ahantu hose, imihanda yafunze, za Sebeya zuzuye ndetse n’abantu bagwirwa n’inzu, imiringoti yuzuye noneho amazi akwira hose asanga abantu mu nzu, ntabwo ari ibintu byoroshye ariko inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi turi gukorana kugira ngo turebe uko abantu bagenda batabarwa.”
Nko mu Murenge wa Bwishyura, imvura yaraye iguye yatumye urugo rw’umuturage umwe rugwirwa n’umukingo, mu bantu umunani bari baryamye muri iyo nzu, batatu bahita bitaba Imana. Abandi batapfuye ubu bari mu bitaro, bararembye.
Muri uwo murenge ahazwi nka Bupfune, hari umuryango inzu yawo yaguye ariko babiri babasha gusohoka, umwana w’imyaka itanu we aheramo ku buryo n’ubu bakigerageza gushaka uko bamukuramo.
Mu tundi duce nka Gatare na Nyagisozi muri Rubengera, hari urugo inzu yaguye, ihitana abana babiri mu Mudugudu wa Nyarugenge .
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko Gicurasi 2023 izarangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, ikazaba iri hejuru y’imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu bice byinshi by’Igihugu.
Igice cya mbere giteganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri nicya gatatu biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri ibyo bice bw’ukwezi kwa Gicuurasi.
Imvura iri hagati ya milimetero 175 na 200 iteganyijwe mu gice cy’Amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu no mu gice gito cy’Akarere ka Nyamasheke.
Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 175 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, uretse mu karere ka Gicumbi no mu majyepfo y’uturere twa Rulindo na Gakenke hateganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.
Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 75, ikaba iteganyijwe mu bice by’amajyaruguru nibyo hagati mu karere ka Nyagatare ndetse no mu majyepfo y’uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera.
Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 75 na 150.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA iherutse gutangaza ko kuva muri Mutarama kugeza kuwa 20 Mata 2023, ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 60 bisenya inzu zirenga 1205 ndetse byangiza hegitari z’imyaka mu gihugu hose zigera ku bihumbi bibiri.
Muri aya mezi ane abantu 158 barakomeretse, amashuri 44 arasenyuka, imihanda 12 irangirika. Ibiraro 91 ni byo byangijwe n’imvura mu gihugu hose.
Imibare igaragaza ko ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ibiza.
Muri Werurwe na Mata, mu ntara y’Iburengerazuba babarura inzu 224 zasenywe n’ibiza, umubare munini ukaba ugaragara mu karere ka Rusizi aho hasenyutse inzu 123. Imyaka yangiritse yari ihinze kuri hegitari 175.
Mu myaka itanu ishize, Intara y’Amajyaruguru yibasiwe n’ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n’umwuzure, inka zisaga ijana n’amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 birapfa.
Comments are closed.