UBUREZI: Ibyo Kwimura umunyeshuri uko biboneye byasubiwemo; uko mwalimu abibona

9,277
Kwibuka30

Ministeri y’uburezi mu Rwanda MINEDUC yashyizeho andi mabwiriza agenga kwimuka k’umunyeshuri ava mu mwaka ajya mu wundi.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wo ku nshuro ya 17 uherutse kubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Bugesera, muri uwo mwanzuro inama yasabye ko kwimura umunyeshuri bigomba gusubirwamo maze umunyeshuri akimuka abikwiye, ari uko yatsinze amasomo yo mu ishuri, ibi bije gusimbura ibyitwaga PROMOTION AUTOMATIQUE aho iryo teka ryateganyaga umubare ntarengwa w’abanyeshuri batagomba gusibira, iryo teka ryavugaga ko hatitawe ku manota y’umunyeshuri, umubare ntarengwa w’abagomba gusibira utagomba kujya hejuru ya 5%, ikintu abantu benshi bakomeje kunenga harimo n’abarezi bakomeje gusaba ko bihinduka kubera ko basangaga ari kimwe mu bintu bibangamira ireme ry’uburezi.

Iryo bwirizwa nubwo ridasobanura ngo ni ryari cyangwa se ngo ni kuyahe manota umunyeshuri agomba kubona kugira ngo yimuke ave mu mwaka umwe ajye mu wundi, abarezi n’ababyeyi babyishimiye cyane bavuga ko wenda icyo kizatuma abana bumva ko kwimuka bigomba guharanirwa atari ibintu bahererwa ubuntu gusa. Bwana NDAGIJIMANA Nepo, umurezi mu Karere ka Nyanza, yagize ati:”…ni byiza cyane, kuri ubu abana nta bwoba bagiraga, bumvaga ko nubwo batabona amanota bagomba kwimuka bigatuma badahatana, ariko ubu ndabona bizatuma bakora neza kandi cyane birinda gusibira…” Uwitwa PATRIC NIYONSENGA yagize ati:”…bishyirwemo ubugororangingo, ubundi ni gahunda nziza, nkeka ko bizagira icyo bitanga mu izamuka ry’ireme ry’uburezi rikomeje gukemangwa”

Kwibuka30

Uwitwa BIZIREMA Sylvain, umwalimu wahize abandi mu mwaka wa 2019 kuri mikoro ya indorerwamo.com yagize ati:”…bino bintu bigomba gusobanurwa neza hakamenyekana amanota fatizo umwana agomba kubona, ikindi kugira ngo bibe byiza nuko umwalimu yagira ubwisanzure mu guhiga, akaba yahiga umubare w’abo abona ko batsinda agendeye ku buryo abona abanyeshuri be atarinze kubwirizwa imibare yo guhiga, ariko ubundi igitekerezo cyari kiza gusa kinozwe

Umwe mu ba diregiteri b’amashuri utashatse ko atangarizwa amazina we yavuze ko igitekerezo cyari kiza kandi ko kigamije kuzahura ireme ry’uburezi ariko avuga ko bigiteye ikibazo, yagize ati:”…Biragoye, nkubu uramutse utanze umubare ku Karere ugaragaza ko wasibije abana benshi, umererwa nabi, baragutonganya bakakubaza impamvu abana batsinzwe kandi koko umwana twe nk’abarezi tuba twamuhaye ibya nkenerwa, ariko Akarere ntikatwumva, keretse ibigo by’abihaye Imana, ubona byo bidakorwaho, ni nayo mpamvu ubona birimo abana b’abahanga kuko bataba bakurikije ibya promotion automatique…”

Madeleine MUKANKUSI ati “Bizakunda aruko Akarere n’umurenge batadushyizeho iterabwoba, hari ibyo baba barahize nabo ubwabo noneho bagashaka ko natwe tugendera kuri uwo murongo bihaye, iyo tubahaye imibare bagasanga abana batsinzwe, batubwira tubisubiremo, kandi nawe iyo bakubwiye batyo uhita wumva icyo bavuze, keretse niba ushaka kwimurwa ukajugunywa nko mu cyaro cya kure…, ariko wenda kubera ko byavuzwe na Prezida ahari bizubahirizwa ntawamenya..”

Ku baruwa Ministre w’Uburezi yanditse, aha kopi ba meya, guverineri bose, ministre w’intebe n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, yasabye ko ano mabwiriza atangira gukurikizwa muri uno mwaka w’amashuri, bamwe mu babyeyi barasanga kino kintu kizakemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.