Uburundi buhakana kugira abasirikare muri Kongo

11,008

Minisitiri w’umutekano mu Burundi ,Tribert Mutabazi, avuga ko nta ngabo z’igisirikare cy’Uburundi zagiye kurwanira mu burasirazuba bwa Repulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi Misitiri Tribert Mutabazi yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru.

Ni inyuma y’aho imiryango yigenga ikorera muri aka gace ivugiye ko ihangayikishijwe n’abasirikare b’Abarundi bateje umutekano muke mu burasirazuba  bwa Kongo muri iyi minsi.

Minisitiri Mutabazi avuga ko igisirikare cy’Uburundi gisanzwe gifitanye imikoranire myiza nicya Repubulika ya Democrasi ya Kongo, Ndetse ko badashobora kujyayo Kongo itabizi.

Agira ati”Ibyo tumaze iminsi natwe tubyumva ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo akorera hanze y’igihugu, nta musirikare wa Kongo wigeze ubitangaza”.

Igisirikare cy’Uburundi kivuga ko nta gikorwa na kimwe gifite mu burasirazuba bwa Kongo, bityo ko nta mpamvu yatuma abasirikare b’Abarundi bajyayo.

Umutwe Red-Tabara urwanya leta y’Uburundi na wo wemeje ko uri mu ntambara n’abasirikare b’Abarundi, gusa Minisiri Mutabazi yabiteye utwatsi.

Comments are closed.