Uburusiya-Ukraine: Abantu barindwi bishwe n’ibisasu by’ingabo z’Uburusiya

10,105

Polisi ya Ukraine yatangaje ko Abantu barindwi byamenyekanye ko bapfuye kubera ibisasu by’ingabo z’Uburusiya zarashe muri Ukraine.

Abategetsi muri Ukraine bavuze ko ibisasu ahitwa Podilsk, hanze y’umujyi wa Odessa mu majyepfo, byishe abaturage batandatu naho barindwi bagakomereka.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yemeje amakuru y’uko Uburusiya bwatangiye kurasa za misile ku gihugu cye, nk’uko ibiro ntaramakuru Rueters bibivuga.

Perezida Zelensky yavuze ko bari guha intwaro buri wese witeguye kandi wifuza kurwanira ubusugire bw’igihugu cye.

Yagize ati”Buri muturage afite uruhare ku hazaza h’igihugu cyacu. Buri wese ufite imyitozo ya gisirikare agomba kuza kuri minisiteri y’umutekano, akagaragaza ubushake bwo kurinda abaturage bacu”.

Yavuze ko Uburusiya bwatangiye kurasa misile ku bikorwaremezo bya Ukraine no ku mipaka.

Hari ubwoba ko ibi bitero byatangiye bishobora kuvamo intambara ikomeye y’ibihugu binini kandi bitunze intwaro kirimbuzi.

Perezida Vladmir Putin yatangaje ibitero bya girikare muri Ukraine saa 5h55 z’igitondo i Moscow – hashize iminota micye muri Ukraine hahise hatangira kurawa za misile.

Mu itangazo yasohoye, Minisiteri y’ubutegetsi muri Ukraine ivuga ko hari misile zarashwe ku biro bya gisirikare bishinzwe gukoresha za misile hamwe no ku biro bikuru by’ingabo i Kyiv.

Iri tangazo rivuga ko misile z’Uburusiya zarashwe no ku kibuga cy’indege cya Boryspil mu murwa mukuru Kyiv no ku bindi bibuga by’indege, ariko rihakana ko abasirikare b’Uburusiya bageze mu mujyi wa Odessa mu majyepfo.

Iri tangazo rivuga kandi ko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ziri gusubiza ibitero by’Uburusiya.

Kuwa mbere perzida Putin yemeje ko muri utwo duce twa Donetsk na Luhansk ari ibihugu byigenga, anatangaza ko Uburusiya bugiye koherezayo ingabo kubungabunga amahoro.

Ibi byatumye ibihugu byo mu burengerazuba n’Amerika bibifata nk’igikorwa cyo gutangiza intambara, ndeste binafatira bihano Uburusiya; birimo kuba ubu Uburusiya budashobora gufata ideni cyangwa kuvana amafaranga mu bigo byose by’imari by’ibihugu by’iburengerazuba.

Comments are closed.