Tour du Rwanda2022: Alexandre Geniez wa TotalEnergies yegukanye Agace ka Gatanu

7,468
Kwibuka30

Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2022 kahagurukiye i Muhanga kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 129,9 kegukanwe nUmufaransa Alexandre Geniez ukinra TotalEnergies.

Geniez wa TotalEnergies waherukaga kwegukana prologue yakinwe ku Cyumweru, yegukanye aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 14.

Umwenda w’umuhondo wahise wambarwa na Madrazo Angel Ruiz wa Burgos, aho ayoboye urutonde rusange n’amasaha 13, iminota 57 n’amasegonda 52 anganya na Natnael Tesfazion.

Manizabayo Eric wa Benediction Ignite yabaye uwa gatatu arushwa amasegonda 19, aza inyuma ya Pierre Rolland wa B&B Hotels, we wasizwe amasegonda atatu.

Kwibuka30

Muhoza Eric wa Team Rwanda niwe Munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa munani arushwa umunota umwe n’amasegonda 36.

Abakinnyi 79 b’amakipe 18 asigaye mu irushanwa nibo bahagurutse i Muhanga imbere ya Gare berekeza i Musanze, ariko babanza gukora intera ya kilometero 1,6 mbere y’uko hatangira kubarwa ibihe.

Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatandatu kazahagurukira i Musanze kerekeza i Kigali ku ntera y’ibilometero 152.

Comments are closed.