Uburusiya-Ukraine: Perezida Volodymir Zelenskyy avuga ko abaturage be nta bwoba batewe n’ibyatangajwe na Putin

9,658

Perezida wa Ukraine Volodymir Zelenskyy yavuze ko abaturage be ntabwoba bafite nyuma y’uko Uburusiya butangaje ubwigenge bw’uduce tubiri mu burasirazuba bwa Ukraine kandi bugatangaza ko bugiye kogerezayo ingabo.

Mu jambo yagejeje ku gihugu, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko Uburusiya bugiye kwemera nk’ibihugu byigenga igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine inyeshyamba zise Repubulika za rubanda za Donetsk na Luhansk, kandi akoherezayo ingabo.

Inama yigitaraganya y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano yahise iterana kugira ngo yige ku kibazo cya Ukraine, mu gihe Amerika yavuze ko ibyatangajwe na perezida Vladimir Putin ari ukurengera ku busugire bwa Ukraine.

Ibihugu byo mu burengerazuba byihanangirije Uburusiya inshuro nyinshi kutemera ubwigenge bwa repubulika y’abaturage ya Donetsk na repubulika y’abaturage ba Luhansk.

Uburusiya bwakomeje kurunda abasirikare ku mupaka wa Ukraine, ibigugu by’Iburayi na USA bibushinja kuba bushaka gutera Ukraine. Ariko Uburusiya bwakomeje guhakana umugambi wo gutera Ukraine.

Comments are closed.