Burkina Faso: Abantu benshi baguye mu iturika ryabereye mu kirombe cya zahabu

7,056

Abagera kuri 60 bapfiriye mu iturika ryabereye mu kirombe cya zahabu mu cyaro kiri hafi ya Gaoua mu majyepfo y’uburengerazuba muri Burkina Faso.

Abandi benshi barakomeretse barimo abagore n’abana.

Ubuyobozi bwo muri ako gace bwavuze ko ibi byabaye ubwo ibiturika byari bibitse hafi y’ahatunganyirizwa zahabu byaturikaga.

Abenshi mu bakomeretse bajyanwe ku bitaro bikuru byo muri Gaoua.

Impanuka nyinshi zikunze kugaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu bihugu bimwe bya Africa, aho usanga ingamba z’ubwirinzi ari nke cyangwa zitanahari.

Comments are closed.