“Uburyo bwonyine bwo kwitura mama, ni ukuba perezida wa Uganda, kandi nzamuba” Kainerugaba

5,487
Kwibuka30

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yifuza kuba perezida w’icyo gihugu, nk’uburyo bwamufasha kwitura nyina.

Ni amagambo ashyize ahabona nyuma y’iminsi myinshi yandika cyane ubutumwa kuri politiki yo mu karere, kugeza ubwo yanavuze ko ingabo ze zishobora gufata Nairobi mu byumweru bibiri.

Ni amagambo yateje umwuka mubi, kugeza ubwo Perezida Museveni yamukuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, ariko amuzamura mu ntera, amuha ipeti rya General amuvanye kuri Lieutenant General.

Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Kane ati “Uburyo rukumbi bwo kwitura mama wanjye ukomeye ni ukuba Perezida wa Uganda! Kandi byanze bikunze nzabigeraho!”

Kwibuka30

The only way I can re-pay my great mother is by being President of Uganda! And I shall definitely do it!!

Yabanje kwandika kuri Twitter ko nyina yamubereye malayika.

Mu butumwa amaze iminsi yandika, hari n’aho aherutse gukomoza kuri Depite Bobi Wine (amwita kabobi), avuga ko badashobora “kumwemerera kuba perezida w’iki gihugu!”

Gen Muhoozi w’imyaka 48 ahabwa amahirwe yo gusimbura se Museveni w’imyaka 78 , ubwo azaba asoje manda mu 2026.

Leave A Reply

Your email address will not be published.