Nigeria: Polisi iri guhiga bukware umugabo uherutse kuvuna umwana we akaboko amuziza kumubuza gusinzira

6,568
Kwibuka30

Polisi n’abayobozi bo muri Leta ya Imo muri Nigeria bari gushakisha hasi no hejuru  umugabo wavunnye akaboko k’umwana we w’uruhinja rw’amezi abiri, amuziza ko yamubujije amahwemo yogusinzira

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko uwo mugabo amaze kuvuna ukuboko k’umwana we, yahise afata umwana n’umugore abafungirana mu nzu, arahunga.

Kwibuka30

Umugore yaje kubasha gukingura asohokana umwana amujyana kwa muganga, ubwo yari ageze kwa muganga akaboko baragaca.

Dr Chiedozie Mbalewe wavuye uwo mwana, yavuze ko guca akaboko byari ugutabara ubuzima bw’umwana.

Umugabo ukekwaho gukora ayo mahano yahise atoroka, ariko polisi ikavuga ko ari gushakishwa ngo aryoze icyo cyaha yakoreye umwana w’umuziranenge.

(Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.