Ubwandu bwa Covid-19 muri AS Muhanga butumye umukino usubikwa.

5,820
Sunrise Fc yahembye ibirarane ubuyobozi bwizeza abakinnyi kubahembera igihe  - Kigali Today
Umukino wa gishuti wagombaga guhuza Ikipe ya AS Muhanga na Sunrise FC ntiwabaye kubera ikibazo cy’icyorezo cya COVID-19 basanze muri bamwe mu bakinnyi ba AS MUHANGA.

Mbere y’uko championnat itangira, amwe mu makipe yo mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda ari gukina imikino ya gishuti, kuri iki cyumweru taliki ya 25 Mata 2021 hari hateganijwe umuino wagombaga guhuza amakipe ya AS MUHANGA iherereye mu Karere ka muhanga mu Ntara y’amajyepfo na SunRise FC igerereye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’uburasirazuba.

Nk’uko itegeko rya FERWAFA ribivuga, buri kipe igiye gukina igomba kubanza gupimisha abakinnyi ndetse n’abakozi bayo bashobora kugaragara ku mukino, ariko kugeza ubu amaku dufite kandi afitiwe gihamya ni uo uwo mukino wasubitswe nyuma y’aho ibipimo bya Covid-19 byafatiwe kuri ‘Clinique la Providence’ byagaragaje ko hari abakinnyi 10 ndetse n’abafasha b’abatoza babiri bagaragaweho icyorezo cya Covid-19, iyo akaba ariyo mpamvu rero uwo mukino utabashije gukinwa.

Ibi bipimo by’abakinnyi ba AS MUHANGA bigaragaje ko 10 banduye mu gihe hasigaye iminsi mike ngo championnat isubukurwe.

Muhanga: Mbere yo gucanira Stade hazarebwa niba nta gihombo byateza -  Kigali Today
Iyi niyo stade bagombaga gukiniraho, SUNRISE yahisemo guhita ikora imyitozo mu gihe AS MUHANGA itari ishoboye gukina.
Leave A Reply

Your email address will not be published.