Ubushinjacyaha Bwategetse ko wa Munyamakuru Akurikiranwa adafunze.

15,119

Nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rufashe bwana Irené MULINDAHABI, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwategetse ko akurikiranwa adafunze.

Ku munsi w’ijo kuwa kabiri ku mitwe y’ibinyamakuru byinshi byo mu Rwanda hariho inkuru ivuga ku ifungwa ry’umunyamakuru uzwi cyane mu nkuru z’imyidagaduro kuri Radio na Isango TV witwa MULINDAHABI IRENE, amakuru yaje gushimangirwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB binyujijwe kuri Twitter yabo aho bavugaga ko Bwana MULINDAHABI akurikiranywe ku cyaha cyo gutangaza ku mugaragaro amakuru y’urukozasoni. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 18/09/2019 ahagana saa cyenda nibwo yaje kurekurwa bitangazwa ko azajya akurikuranwa adafunze. Bwana MUTANGANA JEAN BOSCO asubiza ku bibazo by’itangazamakuru impamvu Bwana Irené afunguwe yavuze ko Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gukurikurana umuntu afunze cyangwa adafunze, ibyo bigaterwa n’impamvu nyinshi, harimo kuba ubushinjacyaha bushobora gusanga ifungurwa rye ridashobora kubangamira iperereza n’izindi mpamvu nyinshi.

Ku kibazo cy’uko impamvu yaba yafunguwe ari uko wenda yaba ari umunyamakuru, Bwana J.B MUTANGANA yavuze ko atariyo mpamvu, yasobanuye n’icyaha yakoze yagikoze nka Irené Umunyarwanda usanzwe ataho bihuriye n’umwuga akora.

Comments are closed.