Abarimu 2 n’Abanyeshuri 26 bahitanywe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryakeye

11,464
Kwibuka30

Kwibuka30

Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Ki Islam rya Monronvia muri LIBERIA bahitanywe n’inkongi y’umuriro.

Abarimu babiri n’abanyeshuri bagera kuri 26 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 10 na 20 bigaga mu ishuri rya Ki Islam rya Paynesville mu mugi wa Monronvia mu gihugu cya Liberia baraye bahitanywe n’inkongi y’umuriro yaturutse ku mashanyarazi yatwitse igisenge cy’uburaro abo bana bararagamo. Ayo makuru yemejwe n’umuvugizi wa Prezida wa Liberia Bwana SOLO KELGBEH wahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu iyo nkuru mbi imenyekanye. Bwana SOLO yavuze ko igihugu kiri mu bihe bibi cyane, agakeka ko iyo nkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi ariko hakaba hagikomejwe gushakisha impamvu nyayo yateye ibyo byago. Ku rukuta rwe rwa Twitter, prezida wa Liberia GEORGES WEAH yavuze ko igihugu cyaciwe umugongo n’iyo nkuru, yakomeje avuga ko igihugu gitakaje amaboko ndetse yihanganisha ababyeyi n’imiryango yatakarije ababo muri ino nkongi y’umuriro. Hagendewe ku migenzo y’idini ya Islam abo bana barimo, bahise bashyingurwa ku mugoroba wo kuri uyu munsi nyine nkuko muri iryo dini bivugwa.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.