Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabye ko BAGUMA ashyikirizwa inkiko

6,046
French prosecutor seeks trial of genocide suspect Philippe Hategekimana |  The New Times | Rwanda

Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cy’Ubufaransa bwasabye ko Bwana Hategekimana Philippe uzwi nka Baguma ashyikirizwa inkiko.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko Hategekimana Philippe ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994, yagezwa imbere y’ubutabera akabibazwa.

Hategekimana wari uzwi cyane ku izina rya Biguma, yari Umuyobozi muri gendarmerie ya Komini Ntyazo yari muri Perefegitura ya Butare, ubwo Jenoside yabaga.

Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bwakorewe muri iyo Komini no mu duce tuyegereye muri Mata 1994, ndetse akivugana na Nyagasaza Narcisse wari umuyobozi wayo.

Hategekimana kandi ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye ku misozi ya Nyamure na Nyamugari n’utundi duce twa Nyanza, twaguyemo Abatutsi babarirwa mu bihumbi.

Kimwe n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze guhagarikwa bahungiye mu mahanga. Hategekimana yerekeje mu Bufaransa, ariko muri Werurwe 2018 atabwa muri yombi.

Yaje gutoroka ubutabera bw’u Bufaransa yerekeza muri Cameroun, ariko ku wa 30 werurwe 2018 ahita afatirwa i Yaounde. Yafungiwe muri icyo gihugu, u Bufaransa bukomeza gusaba ko yasubizwayo akagezwa imbere y’ubutabera.

Muri Gashyantare 2019, Cameroun yemeye kumwoherereza u Bufaransa, maze ku wa 15 uko Kwezi agezwa imbere y’urukiko rw’i Paris ngo yiregure.

Yahakanye ibyaha ashinjwa byose, afungwa by’agateganyo kugeza magingo aya. Iperereza mbere yo kumuburanisha riracyakorwa, ndetse no mu 2020 hari abarikoreye mu Rwanda bareba aho ibyaha byakorewe.

U Bufaransa bwabaye ubuhungiro kuri benshi mu bari abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’umubano bwari bufitanye n’u Rwanda.

Muri Werurwe uyu mwaka, hamuritswe Raporo yitiriwe Duclert igaruka ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994, aho yerekanye ko bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Icyakora yanzuye ko nta kimyetso gihari cy’uko bwagize Ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

(Src:Igihe)

Comments are closed.