Ministeri y’uburezi yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri uyu mwaka w’amashuli

8,295
Kwibuka30

Umutesi Christine na Sinamenye albert nibo bahembwe nk’abarimu babaye indashyikirwa mu mwaka w’amashuli wa 2020.

Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine yashyikirije ibihembo abarimu babiri aribo Umutesi Christine wigisha mu mashuri abanza ku kigo cya Groupe Scolaire Nyarugenge, na Sinamenye Albert  wigisha  ku ishuri ryisumbuye rya Rukomo mu karere ka Nyagatare, bakaba bahembwe nk’ababaye indashyikirwa muri uno mwaka w’amashuli wa 2020.

Ibi bihembo babihawe ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wabaye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, Aba bombi bahawe  moto, tablet, n’ikemezo k’ishimwe.

Abahawe ibihembo bashimye Leta uburyo ikomeje kuzirikana mwarimu, bavuga ko ibi bihembo bizabafasha kwiteza imbere no kunoza akazi kabo.

Sinamenye Albert wigisha amasomo y’ubugenge n’ikoranabuhanga ku ishuri ryisumbuye rya Rukomo(SOPEM) mu murenge wa Rukomo yavuze ko yishimiye ibihemo abonye ati:“twishimye kandi tuzakomeza no gushyiramo umuhati mu kazi”.

Yakomeje agira ati: “Turashima ubuyobozi butwitaho bukadukerezaho ngo dutere imbere budushyiriraho koperative Umwarimu SACCO”.

Kwibuka30

Sinamenye yashishikarije bagenzi be gutera ikirenge mu cyabo nabo bakazashimirwa.

Umutesi Christine wigisha ku rwunge rw’amashuri abanza mu murenge wa Kinazi  Akarere ka Ruhango, yavuze ko moto yahawe izamufasha kongera ubushobozi mu kwishyura kaminuza kuko ubusanzwe yifashishago umushahara.

Umutesi Christine wigisha ku rwunge rw’amashuri abanza mu murenge wa Kinazi  Akarere ka Ruhango, niwe wabaye indashyikirwa ku rwego rw’amashuli abanza.

Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko u Rwanda ruri muri gahunda y’uburezi buboneye, abarimu bakaba ari bamwe mu bagomba gushyira politiki y’uburezi mu bikorwa batanga ubumenyi n’uburere bityo iyo gahunda ikazagerwaho mu gihe kitarambiranye.

Buri umwalimu wabaye imdashykirwa mu kiciro akoramo yahawe moto imwe mu rwego rwo kumushimira umurava yakoranye muri bino bigoye.

(Inkuru ya Samuel Kwizera)

Leave A Reply

Your email address will not be published.