Ubushita bw’inkende ni icyorezo cyugarije Afurika

243

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo ( Africa CDC) cyatangaje ko Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende cyugarije kibangamiye ubuzima bw’Abanyafurika, gisaba ko hafatwa ingamba zikomeye mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Ubushita bw’Inkende bwagaragaye cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse iyi ndwara ikomeza gukwirakwira no mu bindi bihugu.

Imibare ya Africa CDC yo kugeza ku wa 4 Kanama 2024 igaragaza ko abantu 38,465 bamaze gusanganwa indwara muri Afurika, mu gihe 1,456 bahitanywe na yo kuva mu 2022.

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Jean Kaseya yavuze ko “Ndahumuriza abaturage bacu, Abanyafurika, twemeje ko Ubushita bw’Inkende ari Icyorezo cyugarije Umugabane.”

Yahamije ko ko iyi ari impuruza batanze ngo hagire igikorwa kugira ngo iyi ndwara ihashywe mu batuye uyu Mugabane.

Ati “Iki cyemezo ntabwo ari itangazo gusa, ni impuruza isaba ko hagira igikorwa. Ni ibigaragaza ko tutagifite ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi wamaze kudutera, tugomba kwirinda, tugahangana dukoresheje imbaraga zose ngo turandure burundu iki kibazo.”

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

OMS imaze iminsi itangaje ko yasohoye miliyoni 1$ yo guhangana n’iyi ndwara, ndetse hagiye gushyirwaho komite yihariye yiga kuri iki cyorezo ikazemeza niba kiri ku rwego rw’ibyugarije Isi.

Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko umwe mu bari bagaragayeho ubushita bw’inkende mu Rwanda yakize agasezererwa.

Comments are closed.