Muhanga: Umusore wakoraga muri Hotel Saint Andre yishwe n’abataramenyekana.

450

Mu Karere ka Muhanga haravugwa urupfu rw’umusore witwa Nsabimana Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, uyu musore wari usanzwe akorera Hotel Saint Andre yo mu mujyi wa Muhanga abamwishe bakaba bataramenyekana.

Uyu musore yari atuye mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, akagali ka Gahogo mu mudugudu wa Gihuma. Amakuru indorerwamo.com yamenye avuga ko kuri uyu wa mbere tariki 12 Kanama 2024, uyu musore yari afite konji ubundi ajyana n’inshuti ye bakorana muri iyi Hotel mu kabari, amakuru akomeza avuga ko yasezeye mugenzi we bari kumwe amubwira ko agiye atashye iwe.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kamena ku isaha ya saa saba nibwo abaturage babonye umurambo we muri rigore muri Nyarucyamo 3 ho mu kagali ka Gahogo, bahamagara umudamu we barabimumenyesha.

Andi makuru avuga ko NIYONSABA Emmanuel bikekwa ko yishwe bamutegeye mu nzira ataha, ubundi abamwishe bakamushyira mu muferege ucamo amazi.

Abamubonye bavuze ko basanze yakubye ijosi ari muri rigori munsi y’ishuri ryigisha imyuga riherereye i Gahogo, hagati aho ubuyobozi ntiburemeza niba koko yaba yishwe cyangwa niba ibyo ayo makuru yo kwicwa byaba ari ikinyoma, gusa abo bakorana batunguwe cyane n’urupfu rwe kuko bemeza ko nta burwayi yari afite.

Nyakwigendera asize umwana umwe n’umugore

Uyu NIYONSABA Emmanuel asize umugore n’umwana umwe, umurambo we ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi.

mugihe hamenyekanye andi makuru ajyanye na nyakwigendera turayabagezaho.

(Inkuru ya Ange Alphonse)

Comments are closed.